Bangladesh : Havutse uruhinja rungana nk’ abasaza mu isura

Bangladesh : Havutse uruhinja rungana nk’ abasaza mu isura

| | Yasomwe inshuro 980 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Uyu mwana wavukanye isura idasanzwe yavukiye mu karere ka Magura, mu gihugu cya Bangladesh. Uruhinja rwavukanye iminkanyari mu isura, umubiri wegeranye n’ amaso ahenengeye nk’ ay’ umusaza.

Uyu niwe mwana wavutse asa nk' abasaza
Uyu niwe mwana wavutse asa nk’ abasaza

Umuganga wabyaje Parul Patro mama w’ uyu umwana yavuze ko bibaho ko umwana avukana isura imeze nk’ iy’ umusaza. Ati “biterwa n’ indwara idakunze kubaho yitwa progeria”.

Uyu mwana yavutse ku babyeyi bakiri bato.

Se w’ uru ruhinja Biswajit Patro yavuze ko nubwo babyaye umwana ufite isura idasanzwe bitababuza umunezero wa kibyeyi.

Yagize ati “Nta cyatubuza gushima Imana. Nta mpamvu n’ imwe yatuma tutishimira umwana twabyaye n’ ubwo afite isura idasanzwe. Dushimishwa no kumubona mu nzu yacu”

Ababyeyi b’ uyu mwana bavuga ko mu rugo rwabo abashyitsi bahora ari urujya n’ uruza bose bafite amatsiko yo kureba umwana wavukanye isura itangaje.

Papa we yagize ati “ Twagiye twakira abashyitsi benshi barimo abavandimwe, inshuti n’ abaturanyi. Tunezerwa no kubakira bose mu rugo rwacu”

Biswajit n’ umugore we Parul Patro bafite icyize ko umuhungu wabo (uruhinja) azakurana ubuzima bwiza nubwo yavukanye isura idasanzwe.

NO COMMENTS

Leave a Reply