Bangladesh: Inkongi yo mu ruganda yivuganye 24 abatari bake barakomereka

Bangladesh: Inkongi yo mu ruganda yivuganye 24 abatari bake barakomereka

| | Yasomwe inshuro 93 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Mu gihugu cya Bangladesh mu ruganda ahabikwa ibiribwa n’itabi, hibasiwe n’ inkongi y’umuriro, abantu bagera kuri 24 bahasiga ubuzima, abarenga 30 barakomereka kuri uyu wa gatandatu. Iyi nkongi ikaba yakomeje kwiyongera muri ubwo bubiko bw’uruganda kugeza nijoro nkuko bitangazwa n’abashinzwe iby’inkongi z’imiriro.

People stand on a bridge as a firefighter truck drives at the site of a fire at a packaging factory outside Dhaka, Bangladesh, September 10, 2016. REUTERS/Mohammad Ponir Hossain

Ajit Kumar Bhoumik umuyobozi ushinzwe kuzimya umuriro, yavuze ko batahise batangira igikorwa cyo kuzimya ngo kuko iyi nkongi yabaye nijoro Ati:”Ntitwashoboye guhita dutagira ibikorwa kuko byatangiye bikererwe ejo nijoro”.

Yakomeje agira ati:”Mu ijoro umuriro wakomeje kwaguka ugera ku zindi gorofa ahabikwa ibintu biba biri butunganywe”.

Ubuyobozi bushinzwe kuzimya umuriro bwavuze ko butashoboye guhita bwinjira mu nyubako yibasiwe n’umuriro ngo burebe abapfuye n’abakomeretse, ndetse ngo imibare ishobora kwiyongera.

Iyi nkuru dekesha ibiro ntaramakuru by’abongereza Reuters, ivuga ko icyaba cyateye iyo nkongi yibasiye agace k’inganda kazwi ku izina rya Tongi mu birometero 20 uvuye mu majyaruguru y’umurwa mukuru wa Dhaka nticyahise kimenyekana, gusa ngo ihiduranya ry’amavuta mu nganda barakeko ariyo yaba yateye iyo nkongi.

Inganda zo mu bihugu bya Aziya bikunda kwibasirwa n’inkongi y’umuriro dore ko ibibihugu biza kumwanya wa kabiri mu gukora imyanda cyane cyane nk’Ubushinwa.

Mu mwaka wa 2013 nabwo mu gihugu ya Bangladesh inyubako ya Rana Plaza inyuma y’umurwa mukuru wa Dhaka, yahitanye abakozi bagera ku 1100 harimo n’umukozi ukomeye cyane mu gutunganya imyenda.

Iyi nkongi yabaye ku munsi w’ejo, abantu bagera ku ijana bari mu ruganda imbere.

NO COMMENTS

Leave a Reply