Barcelona inganyije na Atletico Madrid

Barcelona inganyije na Atletico Madrid

| | Yasomwe inshuro 288 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Ikipe ya Fc Barcelone nayo ntago ibashije gutsinda umukino wayo yakinagamo n’ ikipe ya Atletico Madrid yaje kuyishyura igitego yari yabanje gutsinda.

Ikipe ya Barcelona yakiniraga ku kibuga cyayo imbere y’ abafana ntago ibashije gutsinda ikipe ya Atletico Madrid, kuko umukino urangiye amakipee yombi ari kunganya igitego kimwe kuri kimwe. Ku munota wa 41 nibwo ikipe ya Barca yabonye igitego cyambere gitsinzwe na Ivan Raktic igice cya mbere kiza kurangira nta gihindutse bikiri igitego kimwe cya Barcelone.

Mugice cya kabiri ikipe y’ abasore ba Diego Siemone yaje imeze neza ku munota wa 61 nta gutinzamo baba bishyuye igitego gitsinzwe na  Angel Correa. Aha niho ikipe ya Atletico yishyuriye ibasha guhagarara kugitego yatsinze umukino uza kurangira amakipe yombi ari kunganya igitego kimwe ku kindi.

Nkuko ku mukino wa Real Madrid warangiye inganyije na Villareal igitego kimwe kuri kimwe.

Ikipe ya Atletico yihagazeho ku gitegi kimwe yari yishyuye
Neymar utatsinze mu mukino
Messi wahuye n’ akabazo kimvune muri uyu mukino
Greizman wari wazonze umukinnyi Busquets

NO COMMENTS

Leave a Reply