BasketBall: Umuco wo kwigaragambya ku bibuga wabaye ihame ku makipe y’i Burundi

BasketBall: Umuco wo kwigaragambya ku bibuga wabaye ihame ku makipe y’i Burundi

| | Yasomwe inshuro 281 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Kuri iki cyumweru kuya 13 ugushyingo 2016 u mukino wahuzaga ikipe ya Dynamo n’ikipe y’Urunani y’iBurundi bayaye ngo bwa ko utaba kubera kwigaragambya, hitabazwa Mpaga.

Nyuma y’ibiherutse kuba ku ikipe ya Les Gazelles y’iBurundi, yakoze imyigaragambyo ku kibuga cya Toyota biturutse ku mukinnyi Ines Nezerwa wahoze ari uwa Berco Stras, ubu akaba arigukinira ikipe y’ Ubumwe yo mu Rwanda. Kuri iki cyumwe ikipe ya Dynamo y’i Burundi mu bagabo nayo yanze gukina idakinishije umukinnyi wayo mushya Byamungu Shabani uzwi kwizina rya (Shebe) wahoze akinira ikipe ya Muzinga yaho mu Burindi.

j

Ibi byabaye igihe hari hagiye gukinwa imikino ibanziriza Shampiyona y’i Burundi ya Basket Ball (Pre season), mu mugi wa Bujumbura.  Iki kibazo gikomeje gufata indi ntera mu mikino ya Basket Ball aho i Burundi, kuko nta cyumweru gishize iki kibizo kibaye ku ikipe Dynamo y’abagore, nabo bakanga gukina nkuko twabibabwiye hejuru.

bdi_urunani_basketball_burundi2

Uku kwanga gukina kwiyi kipe byatumye iterwa Mpaga n’ikipe y’Urunani yari yamaze kugera ku kibuga. Kuri ubu ishyirahamwe rya Basket Ball mu Burundi (ACEBAB) ryatangaje ko rigiye gufataira ibihano amwe mu makipe yagiye agaragaraho izi ngeso zo kudakina bageze ku kibiga, ahubwo bagateza impagarara ku kibuga. Bari kubyigaho kugira ngo babifatire umwanzuro, kuburyo n’uzatekereza kongera kubikora amategeko azahita amuhama agahanwa nayo kuburyo bu nononsoye.

Iyi mikino izakomeza mumpera y’iki cyumweru dutangiye kugirango hazaboneke ikipe izegukana igikombe kibanziriza shampiyona aho i Burundi (Pre Season).

Yanditswe na Herve Kasse

NO COMMENTS

Leave a Reply