Benjamin Mkapa yagiriye inama Museveni

Benjamin Mkapa yagiriye inama Museveni

| | Yasomwe inshuro 231 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Uwahoze ari perezida wa Tanzaniya Benjamin Mkapa akaba n’umuhuza w’ibiganiro by’amahoro mu Burundi, yahaye amabwiriza perezida wa Uganda Yoweri Museveni yo agomba gukurikiza mu nzira y’ibiganiro by’amahoro mu Burundi nk’inshingano nshya ahawe.

mkapa-703x422Muveni yagize ati:”Nyakubahwa Benjamin Mkapa yampaye amabwiriza mu nzira y’ibiganiro by’amahoro. ndimo hagati  kandi uru rugendo ruzeswa”.

Museveni wahawe ububasha mu biganiro by’amahoro, ibiganiro byasubitswe inshuro zigera kuri eshanu, bikaba byarakomeye umwaka ushize ubwo leta y’u Burundi yatsimbararaga ku cyemezo cyo kuticara ku meza amwe n’abatavuga rumwe na leta, ku mpamvu zuko abatavuga rumwe na leta bashinjwaga gutegura imyigaragambyo no guhirika ubutegetsi.

Leta ya Nkurunziza ikaba yaranze kugirana ibiganiro n’abari barateguye guhirika ubutegetsi, kuva Nkurunziza yakiyamamariza manda ya gatatu nkuko New Vision isoza ibivuga.

NO COMMENTS

Leave a Reply