Beyonce aragirwa inama n’abaganga kuba asubitse ibikorwa bya muzika mu gihe kingana...

Beyonce aragirwa inama n’abaganga kuba asubitse ibikorwa bya muzika mu gihe kingana n’ukwezi.

| | Yasomwe inshuro 364 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Nyuma y’uko abaganga bagiriye inama umuhanzikazi Beyonce kuba aharitse ibikorwa bya muzika akabanza gufata ikiruhuko kubera ijwi rye ritameze neza ubu yamaze gusubika bimwe mu bikorwa bya muzika harimo ibitaramo byo kugurisha album Lemonade.

11111111111111

Mu bitaramo Beyonce yateguye byo kuzenguruka mu migi itandukanye agurisha iyi album hakaba harimo igitamo cyamaze gusubikwa cyari giteganyijwe   kubera Metlife mu mujyi wa New Jersey uyu munsi.

Iru rugendo yagombaga gutangira uyu munsi rukaza gusubikwa kugira ngo abanze aruhure ijwi rye   bikaba biteganyijwe ko azasubukura ibikorwa bye tariki ya 7 ukwezi gutaha   aho gahunda yari iteganyijwe harimo kuzakorera ibitaramo mu   migi   ya Los Angles, Houston, New Orleans na Atlanta akaba yari yaratangiriye mu mugi wa Miami.

ac

Beyonce akaba yari yarateguye kuzasoreza igitaramo cya nyuma mu mugi wa Nashvile tariki ya 2 ukwezi gutaha ubu bikaba bigaragara ko bitazamworohera na gato ahubwo New Jersey akaba ariwo mugi uhabwa amahirwe wo kuba wakwakira igitaramo cya nyuma.

Yanditswe na Nsanzimana Germain

NO COMMENTS

Leave a Reply