Bidasubirwaho Imanishimwe abaye umukinnyi wa APR FC, naho Yves na Bayama n’abakinnyi...

Bidasubirwaho Imanishimwe abaye umukinnyi wa APR FC, naho Yves na Bayama n’abakinnyi ba Rayon Sport

| | Yasomwe inshuro 790 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Nyuma y’iminsi itari mike hari umwiryane hagati ya Rayon Sport na APR FC bapfa abakinnyi batandukanye nka Imanishimwe, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda(FERWAFA) birangiye rikemuye impaka z’aya makipe maze zitanga imyanzuro ifatika.

Abakinnyi barimo Imanishimwe Emmanuel, Rwigema Yves na Nova Boyama nibo bakinnyi bari barateje ibibazo bitewe nuko amakipe yombi yatangaza ko ari abakinnyi bayo.

Image result for imanishimwe emmanuel

FERWAFA yanzuye ko bidasubirwaho Emmanuel aba umukinnyi wa APR FC naho Nova Bayama na Rwigema Yves bagakinira ikipe ya Rayon Sport.

umukino wa mbere wa shampiyona

Image result for rwigema yves

FERWAFA yatangaje ko Imanishimwe azakinira APR FC gusa igaha Rayon Sport indezo ya 40% by’amafaranga yamuguze, angana na 3,200,000.

Ku bijyanye na Nova Bayama na Rwigema Yves, FERWAFA yanzuye ko Rayon Sport izaha APR FC indezo ngana n’ibihumbi 500 000 by’amafaranga y’u Rwanda.

Abakinnyi bose byanzuwe ko bagomba guhabwa ibyangombwa maze bakazakina iyi shampiyona babifite nk’abandi bose, ndetse iki cyemezo kikaba kigomba gushyirwa mu bikorwa mu gihe kitarenze iminsi 30.

NO COMMENTS

Leave a Reply