Bimwe mu bikoresho byo mu rugo bigiye guhagarikwa

Bimwe mu bikoresho byo mu rugo bigiye guhagarikwa

| | Yasomwe inshuro 167 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Ministre w’umutungo kamere Dr Vincent Biruta aravuga ko yizeye ko inama ya 28 yiga ku masezerano ya Montreal igiye kubera i Kigali  izasiga yemeje ivugururwa rya zimwe mu ngingo zikubiye muri aya masezerano bityo hakongerwamo ingingo ihagarika ikoreshwa ry’ibyuma buo mu rugo bikonjesha bikomeje gutera ingaruka mbi ku buzima bw’abaturage.

Cyokora abagurisha bene ibi byuma bavuga ko ibyinjira mu gihugu biba byujuje ubuziranenge.

Zimwe mu ngingo zikubiye mu masezerano ya Montreal yasinywe mu mwaka wa 1987 n’ibihugu 197 by’isi harimo iy’uko ibihugu byasinye aya masezerano bigomba gukora ibishoboka byose bikagabanya ibyuka bihumanya akayunguruzo k’imirasire y’izuba akenshi iyo myuka ikaba iboneka mu byuma bikonjesha ahantu hatandukanye haba mu nzu n’imodoka, ibikonjesha ibiribwa n’ibyo kunywa n’ibindi.

Nubwo ibihugu byinshi bigirwaho ingaruka n’ihumana ry’ikirere, bike muri byo, ni byo bikora ibyuma bikagira n’inganda zisohora imyuka yangiza ikirere. Ivugururwa ry’aya masezerano y’i Montreal risaba ubukangurambaga n’ubwumvikane kugirango ibihugu bimwe na bimwe bitareba inyungu zabyo cyane cyane ko ibyuma bikonjesha bitunganywa n’ibihugu byateye imbere cg ibikize kuri peteroli ariyo ikoreshwa cyane muri ibi byuma.

Abarenga 1000 barimo abayobozi ku rwego mpuzamahanga n’impuguke mu bijyanye no kubungabunga akayunguruzo k’imirasire y’izuba n’iterambere ridahumanya ikirere nibo bitabira iyi nama yitwa MOP28.

NO COMMENTS

Leave a Reply