Bitarenze 2020 urubyiruko rw’u Rwanda rugera kuri 98% ruzaba rufite mudasobwa

Bitarenze 2020 urubyiruko rw’u Rwanda rugera kuri 98% ruzaba rufite mudasobwa

| | Yasomwe inshuro 395 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Nyuma yaho ikigo  gishinzwe gukwirakwiza mudasobwa zikorerwa mu Rwanda (Africa Smart Investment Distribution) hamwe n’umushinga Akazi Kanoze ukorera mu bihugu 17 by’Afurika bigiranye amasezerano y’ubufatanye, bahigiye gukwirakwiza mudasobwa ku rubyiruko rw’u Rwanda.

akazi

Ayo masezerano agamije imikoranire hagati y’ibigo byombi, mu rwego rwo kwihutisha gahunda yo guha Abanyarwanda, by’umwihariko ubumenyi no kwihangira ubumenyi binyujijwe mu muyoboro w’ikoranabuhanga.

Karenzi Francois ukuriye Africa Smart Investment Distribution yabwiye itangazamakuru ko uwo mushinga wihaye intego yo korohereza Abanyarwanda kugera ku cyerekezo 2020, ati “Kugeza ubu gutunga mudasobwa kuri buri wese, ntibikiri indoto, ku buryo abanyeshuri, n’abarezi mu bigo bagiye kuzihabwa ku giciro gito, kandi bakoroherezwa kwishyura.”

Sezikeye Jacques uyobora umushinga Akazi Kanoze yabwiye itangazamakuru ko mu by’ibanze bagiye kwitaho bishingiye kuri ayo masezerano yasinywe harimo gufasha urubyiruko guhabwa ubumenyi binyuze mu mahugurwa, mu kwihangira no kunoza imirimo bakora.

Akomeza agira ati “Mu bo tugiye gufasha ni urubyiruko rwiga mu bigo by’amashuri 102, akorera mu turere 11, hibandwa cyane ku banyeshuri bo mu mashuri yisumbuye batozwa kwihangira imirimo no kwigira, aya masezerano kandi akazafasha gukurikirana urubyiruko ruhugurwa, kugeza imishinga yarwo igiye mu bikorwa.”

Biteganyijwe ko ubu bufatanye buzafasha umubare munini w’urubyiruko rugera kuri 98% kuzagera mu cyerekezo 2020 batunze mudasobwa zabo bwite.

NO COMMENTS

Leave a Reply