Bombori Bombori mu ishyaka rya Padiri Nahimana ushaka guhanganira kuyobora u Rwanda

Bombori Bombori mu ishyaka rya Padiri Nahimana ushaka guhanganira kuyobora u Rwanda

| | Yasomwe inshuro 133 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Nyuma y’ uko Padiri Nahimana Thomas aherutse gutangaza ko yiteguye kuza guhangana na Perezida Paul Kagame mu matora y’ umukuru w’ igihugu ateganyijwe kuba mu 2017, ubu noneho haravugwa bombori bombori no gucikamo ibice mu ishyaka rye ISHEMA risanzwe ritavuga rumwe n’ ubutegetsi bw’ u Rwanda.

Biravugwa ko muri iri shyaka rya Padiri Nahimana ngo haba harimo kutumvikana mu bayoboke b’ imena ndetse n’ abayobozi b’ iri shyaka ndetse ngo Padiri Nahimana ubwo akaba yaba afitanye ibibazo bikomeye n’ umunyamabanga murkuru w’ iri shyaka aiwe Dr Déogratias Basesayabo hamwe n’ umunyamabanga mukuru wungirije. Ubu bwumvikane buke bushobora gutuma hari bamwe bafata icyemezo cyo kuva muri shyaka bakarisigira Padiri Thomas Nahimana.

Ubu bwumvikane buke buje nyuma y’ uko Padiri Nahimana Thomas uyoboye ishya rya Ishema, atangaje ko ashaka kuza guhanganira umwanya w’ umukuru w’ igihugu na Perezida Paul Kagame warangije kwemerera imbaga y’ abanyarwanda ko azongera akiyamamariza kuyobora manda nshya nyuma y’ uko yari yabisabwe n’ abaturage ndetse biza no gutuma itegekonshinga rivugururwa ku busabe bwabo.

Mu gihe abanyarwanda bitegura kwnjira mu matora y’ umukuru w’ igihugu ateganyijwe kuba mu mwaka utaha wa 2017, amashyaka atavuga rumwe n’ ubutegetsi bw’ u Rwanda akomeje gucikamo ibice hagati y’ abayobozi bayo ndetse n’ abanyamuryango bayo.

NO COMMENTS

Leave a Reply