Bosenibamwe: Umuyobozi ucumbikira Kanyanga, ikivuguto yari afite ku munwa

Bosenibamwe: Umuyobozi ucumbikira Kanyanga, ikivuguto yari afite ku munwa

| | Yasomwe inshuro 241 | Ibitekerezo byatanzwe
2
SHARE

Ubwo inteko rusange y’akarere ka Gicumbi yateranaga kuri uyu wa gatatu kuri sitade ya Gicumbi, ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru bwongeye kwibutsa abayobozi ko ikibazo cya Kanyanga kirwa kivuga umunsi ku wundi, ingamba zigafatwa ariko ntizishyirwe mu bikorwa ngo umugati ugiye kubacika.

IMG-20160907-WA0002Ubwo yafataga umwanya ngo agire icyo abwira abayobozi bose bari bateraniye kuri sitade ya Gicumbi, kuva ku bayobozi b’imidugudu kugeza ku bayobozi b’intara, Guverineri Bosenibamwe Aime, yabwiye abayobozi bose ko abatanga urwaho ikabona inzira inyuramo bagiye kubura umugati n’ikivuguto.

Yagize ati:”Ahantu tuzumva ngo hari indiri y’ibiyobyabwenge, yaba mu murenge yaba mu tugari hahandi ngo  aho ngaho niho baze ya kanyanga yibera, ubuyobozi bwawe bugiye kurangira, umugati uragucitse wa wundi mwita umugati ngo mwaragabanye da! cya kivuguto wari ufite ku munwa kigiye kumeneka utakinyoye, kanyanga nikomeza kuba indiri muri Gicumbi komite nyobozi iri aha ngaha na njyanama na bo bizabageraho, ingaruka zizabageraho, na  njye Bosenibamwe nyakubawa perezida wa repubulika niyumva ngo Kanyanga ikomeje kuba indiri mu Majyaruguru eeee!!! tayari Bosenibame egera iruhande abandi bakore ariko ntabwo nzavaho namwe muri aho ngaho, abanyarwanda bakeneye kuyobora ni benshi cyane”.IMG-20160907-WA0001Guverineri yakomeje avuga ko barambiwe ingamba zifatwa zikaba amasigarakicaro ntizishyirwe mu bikorwa.

Hashyizweho club anti-Kanyanga kubera iki kiyobyabwenge cyamunze akarere ka Gicumbi

Mu mbwirwaruhame y’umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Bwana Mudaheranwa Juvenal yavuze ko mu rwego rwo kuminjira agafu mu ngamba zo guhangana na Kanyanga, ngo hashyizweho club anti-Kanyanga zizafasha ubuyobozi guhangana na yo.

Yagize ati:”Uyu munsi rero banyakubahwa muteraniye aha, mbabwire ko twarangije gushyiraho za club zigiye gukorera ku rwego rw’utugari zo guhangana n’ikibazo cy’ibiyobyabwenge cyane cyane Kanyanga”.

Nyamara ngo hari ibibazo bica intege abayobozi mu guhangana nicyo kiyobyabwenge:

Ubwo abayobozi b’inzego z’ibanze bahabwaga umwanya ngo bagire ibibazo bagaragaza, umuyobozi w’umudugudu wa Rubyiniro mu murenge wa Byumba, yavuze ko kuba bafata abantu bikoreye Kanyanga cyangwa bibye, babashyikiriza polisi bugacya babarekuye, ngo nta bimenyetso bifatika bafite , ibyo ngo bibaca intege ngo kuko iyo barekuwe batangira guhangana na bo.

Yagize ati:”Ufata umuntu wa Kanyanga, urumogi watanga raporo ukayigeza hejuru, wamufata wamugeza kuri station mu gitondo akagutanga mu rugo akaguhiga mugahigana”.

Bimwe mu bisubizo aba bayobozi bahawe, ngo nuko bagomba kwegeranya ibimenyetso bifatika kugira ngo abo bakoze ibyaha babihanirwe.

Ubwo yafataga umwanya ngo agire icyo avuga kuri kiyobyabwenge, Nkubito Eugene Generale de brigade uyobora Brigade ya 503 mu ntara y’Amajyaruguru yongeye kwibutsa abaturage ko urwego ingabo z’u Rwanda zigezeho, atari urwo kurwanisha imbunda bahangana n’abarembetsi, ahubwo ko abayobozi bagomba gufatanya n’abaturage mu guhangana na bo, aho binaniranye akaba aribwo bitabaza inzego z’umutekano n’iza gisirikare.

Ikibazo cy’icyo kiyobyabwenge cya Kanyanga kimaze kuba imungu  muri aka karere ka Gicumbi, uko bwije nuko bukeye hagenda hafatwa Kanyanga ndetse uko igiye kwangizwa ni nako abaturage bahabwa impanuro yo guhangana na yo.

Nkurunziza Pacifique/touchrwanda.com

2 COMMENTS

  1. Inzego z’ibanze zifatanije ninzego zicunga umutekano kanyanga n’ibindi biyobyabwenge byacika, icyakorwa n’iguhanahana amakuru kandi kugihe ababikora n’ababicuruza bagafatwa bagahanwa byashira. kuko uretse kwica abene gihugu ntakindi ibiyobyabwenge bimaze mu baturarwanda, binatuma ubukungu bw’igihugu busubira inyuma kuko bitanasora.

  2. mu byukuri nta munyarwanda uyobewe ingaruka z’ibiyobyabwenge (kanyanga) abayobazi bakurikize ingamba z’umuyobazi w’intara, ikindi natwe nk’abaturage dukwiye gufasha inzego z’umutekano dutanga amakuru y’ahari ibiyobyabwenge kandi ku gihe.

Leave a Reply