Breaking: Jimmy Mulisa abaye umutoza wa APR FC

Breaking: Jimmy Mulisa abaye umutoza wa APR FC

| | Yasomwe inshuro 1,091 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Jimmy Mulisa wahoze akinira ikipe ya APR FC ndetse akanakinira ikipe y’igihugu Amavubi niwe wabaye umutoza mushya w’ikipe ya APR FC akaba asimbuye Rwasamanzi Yves.

1447823352_27

Jimmy Mulisa w’imyaka 32 yakiniye ikipe ya APR FC kuva mu mwaka wa 2002 kugeza mu mwaka wa 2005, ndetse aza no gutoza ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20, kurubu niwe wahawe APR FC mu biganza bye.

Rwasamanzi Yves wari ku mwanya w’ubutoza wa APR FC, yakoraga ako kazi nk’umutoza wa kabiri, aho ikipe yari ikeneye umutoza mukuru, bikaba birangiye hatowe Jimmy Mulisa muri icyo cyubahiro.

ikipe-iyobowe-na-jimmy-mulisa-nkumutoza-mukuru

Jimmy mu magambo ye, nawe yatangaje ko ashimishijwe no kuba ahawe ikizere cyo kuba umutoza wa APR FC, kuko aricyo gihe cyiza cyo kwiyerekana ubushobozi bwe, ndetse akanahesha umusaruro ufatika ikipe ya APR FC.

NO COMMENTS

Leave a Reply