Bugesera: Afungiwe gukwirakwiza amafaranga y’amiganano

Bugesera: Afungiwe gukwirakwiza amafaranga y’amiganano

| | Yasomwe inshuro 242 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Ajey Manzi  w’imyaka 30 y’amavuko ari mu maboko ya Polisi, nyuma y’aho hashize igihe kirekire ashakishwa, akaba akurikiranyweho gukwirakwiza amafaranga y’amiganano.

Manzi ngo yafatiwe mu kagari ka Nyabagendwa, mu murenge wa Ririma ho mu karere ka Bugesera, akaba ari mu maboko ya polisi kuva ku wa kane w’iki cyumweru.

Polisi ivuga ko ajya gufatwa yasanganywe ibihumbi 141 by’amafaranga y’u Rwanda y’amiganano, harimo inoti za bitanu n’iza bibiri,kugeza ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Ririma.

Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburasirazuba, yavuze ko Manzi yihishe inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kuva ku wa 26 Ukwakira nyuma y’ifatwa ry’abagore batatu bafatanywe amafaranga y’amiganano bakavuga ko ari we wayabahaye.

Yagize ati:”Ku wa 26 Ukwakira, Polisi mu karere ka Bugesera yafashe abagore batatu bagura ibintu bitandukanye bakoresheje amafaranga y’amiganano. Umwe muri bo yafashwe agura ibicuruzwa mu iduka, naho undi yafatiwe mu kabari agura inzoga.”

IP Kayigi yakomeje agira ati:”Bamaze gufatwa bavuze ko bayahawe na Manzi. Kubera ko bari bamenye ko ashakishwa kubera ibyo byaha, ku munsi ukurikiyeho abaturage bakimubona (Manzi), bahise babimenyesha inzego z’ibanze, maze zifatanya na bo kumufata, hanyuma babimenyesha Polisi ibari hafi ya Ririma.”

Yabashimiye uruhare bagira mu kubungabunga umutekano, ariko na none abasaba kwirinda ibyaha aho biva bikagera. Yabasabye kandi gutanga amakuru y’abakora n’abiyemeza gukwirakwiza amafaranga y’amiganano ndetse n’abakoze ibindi byaha muri rusange nkuko urubuga rwa polisi y’u Rwanda rwabyanditse.

NO COMMENTS

Leave a Reply