Bugesera: Habonetse imibiri y’abazize Jenoside ahari kubakwa ikibuga cy’indege

Bugesera: Habonetse imibiri y’abazize Jenoside ahari kubakwa ikibuga cy’indege

| | Yasomwe inshuro 992 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Bugesera mu mirimo yo gusiza ahazajya ikibuga cy’indege yari irimbanyije kuri uyu wa 12 Mutarama 2017 mu kibanza cya hahoze hari urusengero rw’Abadiventiste b’umunsi wa karindwi, baguye ku mibiri yabazize Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994.

kgl

Abakozi bari mu murimo yo gusiza ahazabukwa ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera ku isaha ya saa Saba nibwo imodoka zari mu mirimo yo gusiza zaguye ku mibiri y’abantu babiri bigaragara ko imaze igihe kinini ishyinguwe aho.

Nyuma yaho abari mu mirimo baboneye iyi mirambo, bahise bihutira guhamagara abaturage baturiye hafi aha kuza kureba niba hari abamenya aba bantu. Uwitwa Twahirwa Xavier warokotse ayo mahano ahita amenya imwe mu myenda nyina, Agnes Kambuguje, wishwe icyo gihe yari yambaye n’umwuzukuru we. Bombi bakaba barishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi.

Nk’uko byatangajwe na Gaspard Gasirabo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rilima, ngo iyi mirambo yataburuwe izashyingurwa mu cyubahiro mu Rwibutso rwa Jenoside rwo muri uyu murenge.

NO COMMENTS

Leave a Reply