Bugesera: Hatanzwe ubukangurambaga burwanya ibiyobyabwenge biciye mu mikino

Bugesera: Hatanzwe ubukangurambaga burwanya ibiyobyabwenge biciye mu mikino

| | Yasomwe inshuro 127 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Ku kigo cy’ishuri rya GS Mayange giherereye mu kagari ka Biryogo, umurenge wa Mayange mu karere ka Bugesera, habereye ubukangurambaga bwaranzwe n’amarushanwa yitabiriwe n’ibigo by’amashuri yisumbuye 4 ariyo GS Mayange, GS Kamabuye, ES Kamabuye ndetse n’ikigo ngororamuco cy’urubyiruko cyitwa CRP Gitagata.

Ku bufatanye bw’Umuryango w’Abagide mu Rwanda (Associations des Guides au Rwanda) na Polisi ikorera mu karere ka Bugesera, hateguwe amarushanwa hagati ya biriya bigo, hagamijwe kwigisha urubyiruko rubyigamo n’urubituriye biciye mu ndirimbo, ikinamico n’imivugo ku nsanganyamatsiko y’ubwo ubukangurambaga igira iti:”Duharanire ubuzima buzira ibiyobyabwenge.”

Ubu bukangurambaga bwitabiriwe Assistant Inspector of Police (AIP) Cyprien Uwitonze, ushinzwe ubufatanye bwa Polisi n’abaturage muri aka karere, Mutware Antoine wari  uhagarariye ubuyobozi bw’akarere na Kamugisha Ange, umuyobozi muri AGR.

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye icyo gikorwa, AIP Uwitonze  yagize ati:” Nta cyiza cy’ibiyobyabwenge kubera ko ubifatanwe afungwa ndetse agacibwa ihazabu, kandi na byo bikangizwa.Ikindi kandi; nti bibuza umuntu kwibagirwa ibibazo afite; ahubwo bimwongerera ibindi.”

Yongeyeho ko  ibiyobyabwenge bitera uwabinyoye gukora ibyaha birimo gufata ku ngufu, gusambanya abana, gukubita no gukomeretsa, n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Aha, AIP Uwitonze yagize ati:”Ndizera ko mujya mwirebera ubwanyu uko bigenza ababinyoye. Ubwo mumaze gusobanukirwa ububi bwabyo, mubyirinde; kandi mugire uruhare mu kubirwanya mutanga amakuru y’ababinywa, ababitunda, n’ababicuruza.”

Mutware wari uhagarariye akarere we yababwiye ati:”U Rwanda rumeze gutya kubera ko rwafashe ingamba zikomeye zijyanye n’umutekano, niba dushaka kuwubumbatira tukawugeza ku rwego rwiza tugomba gufatana urunana twirinda ko hari uwo ariwe wese waduca mu rihumye akawuhungabanya”.

Yagize kandi ati:”Urubyiruko rugize umubare munini w’abishora mu biyobyabwenge. Ubwo mumenye ingaruka zabyo mubyirinde kandi mugire uruhare mu kubirwanya musobanurira urundi rubyiruko ndetse n’abandi ububi bwabyo, kandi mutanga amakuru y’ababinywa, ababitunda n’ababicuruza ndetse n’abakora ibindi byaha.”

Naho Kamugisha Ange, wo muri AGR mu ijambo rye, yabwiye  abo banyeshuri ati:”Muri kwiga kugira ngo mwigirire akamaro, mukagirire imiryango yanyu n’igihugu muri rusange. Ibyo ntimwabigeraho mwishora mu biyobyabwenge nk’urumogi, Kanyanga n’ibindi. Mukwiye kwirinda ikintu cyose gishobora kwangiza ahazaza hanyu.”

Ku bijyanye n’ibihano, aba banyeshuri babwiwe  ko gukora, guhindura, kwinjiza no kugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) nk’uko biteganywa n’ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

NO COMMENTS

Leave a Reply