Burera: Polisi yatangiye igenzura ku mikorere y’amatsinda yo kurwanya ibyaha

Burera: Polisi yatangiye igenzura ku mikorere y’amatsinda yo kurwanya ibyaha

| | Yasomwe inshuro 72 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Polisi ukorera mu karere ka Burera hatangiye igikorwa cyo gusura amatsinda yo kurwanya ibyaha mu karere , nk’imwe muri gahunda yo kugenzura niba gahunda zose zashyizweho mu gukumira no kurwanya ibyaha zirimo gutanga umusaruro wari witezwe.

Assistant Inspector of Police (AIP) Phelin Nshimiyumukiza, uhuza ibikorwa byo gukumira no kurwanya ibyaha  hagati ya  Polisi n’abaturage muri aka karere, yasuye itsinda ry’abanyeshuri 420 bo muri Ecole Secondaire Gahunga, aho yanahuye n’ubuyobozi bw’ishuri , byose mu rwego guha imbaraga ibikorwa by’iri tsinda by’ubukangurambaga burwanya ibiyobyabwenge no gutanga amakuru ku banyabyaha.

Aganira n’aba banyeshuri , AIP Nshimyumukiza yabagiriye inama yo gushyira imbaraga mu masomo yabo kandi bakaba ingirakamaro mu miryango yabo no ku gihugu muri rusange, batanga amakuru kuwo bakekaho gukora ibitemewe n’amategeko.

Yabaganirije kandi ku byaha byigaragaza ubu birimo iterabwoba, ubucuruzi bw’abantu, yanabahamagariye kandi kurwanya ubuhigi muri aka gace baha amakuru Polisi kubarangwa muri ibyo bikorwa.

Aha yagize ati:” Biciye mu itsinda ryanyu, mwagera kuri byinshi, muca intege ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa rikorerwa abana.”

Yasabye ubuyobozi bw’ishuri gushyigikira iri tsinda mu bikorwa byaryo byo kurwanya ibyaha.

Iki kiganiro kandi cyavuze ku kurwanya abahakana jenoside, gusobanukirwa amategeko amwe n’amwe  ndetse no kwirinda inda zidateganijwe ndetse no kuba ababyeyi imburagihe.

NO COMMENTS

Leave a Reply