Burera: Umurambo w’umwana wari warohamanye na nyina wabonetse wonyine

Burera: Umurambo w’umwana wari warohamanye na nyina wabonetse wonyine

| | Yasomwe inshuro 123 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Mu saha ya saa cyenda n’igice kuri uyu wa Mbere, mu Kiyaga cya Burera habereye impanuka y’ubwato yahitanye umwana w’amezi atanu na nyina wari umuhetse ari na we wari ubutwaye ubwato, umurambo w’umwana ukaba wabonetse.

UBWATOUbwato bwarohamye bwari butwawe n’uyu mugore witwa Uwiduhaye Joselyne wari uhetse umwana, aho bari abantu umunani hamwe n’umwana muto n’imitwaro bari bafite, bavuye ku isoko rya Rusumo riherereye mu Murenge wa Butaro.

Kuri uyu wa Kabiri mu kiganiro twagiranye n’umuvugizi wa police mu ntara y’amajyaruguru, IP Gasasira Innocent yatubwiye ko umurambo w’umwana wabonetse ariko nyina ataraboneka

yagize ati:”Muri babiri bari barohamye umurambo w’umwana yabonetse ariko nyina ntaraboneka turacyamushakisha”.

Mu butumwa yatanze kandi, IP Gasasira Innocent yavuze ko abantu bajya babanza kwambara ijaketi irinda umuntu kuba yarohama.

Ati:”Turasaba umuntu wese ujya mu mazi kwamabara ijaketi, kuko bariya babyirengagije bituma bahura n’ibibazo, kandi abaturage bose barasabwa kubahiriza aya mabwiriza”.

Ubu bwato bwakoze impanuka bukaba busanzwe ari ubw’umuturage, ngo nta bwishingizi bwari bufite bwo gukora ingendo zo mu mazi.

Yakozwe na Vestine Umurerwa

NO COMMENTS

Leave a Reply