Burundi: Abantu bakomeje kwicwa umusubirizo

Burundi: Abantu bakomeje kwicwa umusubirizo

| | Yasomwe inshuro 142 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Mu gihe ubuyobozi bw’ igihugu cy’ u Burundi bukomeje gushinjwa kubangamira ibiganiro by’ amahoro n’ abatavuga rumwe n’ ubutegetsi, abantu bakomeje kugenda bicwa umusubirizo aho bikomeje kuvugwa ko Leta ya Pierre Nkurunziza ariyo iri inyuma y’ ubu bwicanyi bumaze guhitana imbaga.

Nyuma y’ iminsi mike cyane habaye ubwicanyi bwabereye mu Ngagara abantu bagera kuri 3 bagahita bahasiga ubuzima, kuri iki cyumweru ahandi hantu hatandukanye hagiye habera ubwicanyi. Ibinyamakuru bikorera mu gihugu cy’ u Burundi biratangaza ko abarwanyi bitwaje intwaro binjiye mu kabare bamisha amasasu mu baturage barimo bica icyaka maze umuntu umwe ahita ahasiga ubuzima abandi barakomereka.

Ubu bwicanyi ngo bwabereye mu kabari kitwa King Bar k’ umugabo bakunda kwita King, aka kabari kakaba gaherereye aho bita mu Kanyosha. Nyuma yo gukora aya mahano ngo aba bicanyi bahise biruka baragenda ndetse n’ aapolisi bakaba bahageze basanga bagiye kare.

Perezida Pierre Nkurunziza akomeje gushinjwa kudindiza nkana ibiganiro by’ amahoro n’ abo batavuga rumwe akanashinja kandi impfu z’ aba bantu bakomeje kugenda bicwirwa ahantu hatandukanye.

NO COMMENTS

Leave a Reply