Burundi: Abapolisi 77 nibo bamaze kugwa mu mvururu

Burundi: Abapolisi 77 nibo bamaze kugwa mu mvururu

| | Yasomwe inshuro 205 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Raporo shya y’ ubuyobozi bukuru bw’igipolisi cy’ u Burundi irerekana ko abantu 451 aribo bishwe kuva mu kwezi kwa kane umwaka ushize kugeza ubu. Muribo harimo abapolisi bagera kuri 77 bamaze kugwa muri iyo mvururu, nk’ uko bikubiye muri iyi raporo.

Umuvugizi wa polisi y’ u Burundi yasobanuye ko bamwe muri aba bapfuye bahitanywe n’amasasu, abandi bagwa mu bitero by’ abagizi ba nabi yita cyakora ntiyerekanye aho aya masasu yicaga aba bantu yavaga, niba yararaswaga n’ inzego zishinzwe umutekano za Leta cyangwa se niba ari indi mitwe yitwaje intwaro.

N’ ubwo ariko iyi raporo y’ igipolisi cy’ u Burundi bigaragara ko aumubare w’ abantu bishwe ugera kuri 451, ngo ibi bihabanye na raporo zitangwa n’ umuryango w’ Abibumbye ndetse n’ indi miryango iharanira uburenganzira bwa muntu dore ko yo nibura ivuga abantu basaga 600 aribo bamaze kumenyekana ko bahasize ubuzima.

Raporo y’ igipolisi cy’ u Burundi kandi ivuga ko nta muntu udashyigikiye Perezida Pierre Nkurunziza wigeze ahutazwa cyangwa ngo yicwe mu gihe baba abatavuga rumwe nawe ndetse n’ imwe mu miryango itegamiye kuri Leta ikomeje kuvuga ko hari abantu bagiye bapfa bazira ko bagaragaje ko badashyigikiye manda ya 3 ya Pierre Nkurunziza ndetsehakaba hari n’ abantu bagiye bashimutwa bakaburirwa irengero kubera ko batari bashyigikiye ko Pierre Nkurunziza yongera kuyobvora igihugu cy’ u Burundi.

 

NO COMMENTS

Leave a Reply