Burundi: Abashinjwa kwica Gen. Adolphe Nshimirimana bagejejwe imbere y’ ubutabera bahakana ibyo...

Burundi: Abashinjwa kwica Gen. Adolphe Nshimirimana bagejejwe imbere y’ ubutabera bahakana ibyo baregwa

| | Yasomwe inshuro 538 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Mu gihugu cy’ u Burundi, itsinda ry’ abantu bagera ku 8 barimo abasirikare batanu n’ abapolisi batatu bakurikiranyweho kuba aribo bari inyuma y’ urupfu rwa Gen. Adolphe Nshimirimana wari uzwiho kuba inkoramutima ya Perezida Pierre Nkurunziza.

Urupfu rwa Gen. Adolphe Nshimirimana rwabaye ku cyumweru tariki ya 2 Kanama 2015, aho byavuzwe ko imodoka ya gisirikare yaje irimo abantu bitwaje intwaro ziremereye, ku isaha ya saa mbili z’igitondo i Bujumbura mu Kamenge bagahita barasa imodoka Gen Nshimirimana yarimo agapfa abandi nabo bagahita bigendera.

14657477_1224547530940617_1543944137197528050_n

Aba bantu umunani bahise bafatwa bashinjwa ko aribo bishe Gen Adolphe Nshimirimana bahise batabwa muri yombi, ndetse batangira kugezwa imbere y’ ubutabera. Ubwo bitabaga ubutabera kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Ukwakira 2016, bahakanye ibyaha bashinjwa.

14680781_1224547510940619_4141251936149138985_n

Bame bakaba babwiye urukiko ko tariki 2 Kamena 2015, ubwo habaga ubu bwicanyi bari imbere mu gihugu ariko bari mu kiruhuko, abandi nabo bavuga ibi byabaye bagiye mu misa cyangwa akandi kazi, bityo bakaba batarigeze bagira uruhare urwo ari rwo rwose mu iyicwa rya Nshimirimana, ni mu bwiregure bwamaze amasaha menshi dore urukiko rwasoje imirimo yarwo ahagana saa moya z’ umugoroba.

NO COMMENTS

Leave a Reply