Burundi: Hatowe umudepite ujya gusimbura muri EALA Hafsa Mossi wishwe

Burundi: Hatowe umudepite ujya gusimbura muri EALA Hafsa Mossi wishwe

| | Yasomwe inshuro 502 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Inteko ishingamategeko y’ igihugu cy’ u Burundi yamaze gutora Jean Marie Muhirwa ngo ajye gusimbura Hafsa Mossi mu nteko ishingamategeko y’ umuryango w’ Afurika y’ Iburasirazuba, EALA. Uyu Hafsa Mossi akaba aherutse kwicwa.

Jean Marie Muhirwa wari usanzwe ari umusenateri mu nteko ishingamategeko y’ u Burundi yatorewe uyu mwanya ku majwi 103 yose, akaba agomba kurahirira iyi mirimo kuri uyu wa kane tariki ya 20 Ukwakira 2016 mu muhango uzabera muri Zanzibar.

Mossi wasimbujwe yishwe tariki ya 13 Nyakanga 2016 nyuma y’ uko we na bagenzi bari basuye impunzi z’ abarundi ziri mu Rwanda ndetse yahagera akabona ubuzima bugoye zibayemo kwihangana bikanga agaturika akarira, nyuma y’ urupfu rwe bikaba byaravuzwe ko yaba ari na byo yazize.

NO COMMENTS

Leave a Reply