Burundi: Umuyobozi w’ ishyaka yatawe muri yombi ajyanwa gufungwa nabi

Burundi: Umuyobozi w’ ishyaka yatawe muri yombi ajyanwa gufungwa nabi

| | Yasomwe inshuro 161 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Umuyobozi w’ ishyaka rya FEDES SANGIRA witwa Gervais Niyongabo yatawe muri yombi n’ abakozi b’ urwego rw’ ubutasi bahita banamujyana mu buryo butari bwiza, aho bivugwa ko yagiye gufungirwa i bujumbura.

Gervais Niyongabo usanzwe ari umuyobozi w’ ishyaka rya FEDES-SANGIRA yafatiwe kuri hotel ya East Africa. Ababonye bakanakurikirana itabwa muri yombi ry’ uyu mugabo babwiye SOS Médias Burundi ko yafashwe n’ itsinda ry’ abakozi bashinzwe urwego rw’ iperereza mu Burundi bari banari kumwe n’ umuyobozi wabo.

g

Mu gufata Gervais Niyongabo ngo bakaba bamusanze aho yari ari mu mahugurwa, hanyuma bahita bamufata mu buryo bwateye iubwoba benshi bibaza amaherezo y’ ubuzima. Bakaba bahise banamujyana i Bujumbura.

14484908_1214461201949250_4135147928103160490_n

Amakuru y’ itabwa muri yombi ry’ uyu muyobozi w’ ishyaka yahise anemezwa n’ umuvugizi w’ igipolisi cy’ u Burundi Emmanuel Nkurikiye.

 

NO COMMENTS

Leave a Reply