Gutera akabariro buri munsi ni ingirakamaro ku bashakanye!

Gutera akabariro buri munsi ni ingirakamaro ku bashakanye!

| | Yasomwe inshuro 680 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Ubushakashatsi butandukanye bwakozwe bugaragaza ko gukora imibonano mpuzabitsina buri gihe ku bantu babyemerewe ni ukuvuga abashakanye ari ingirakamaro kuri bombi kuko hari ibintu byinshi ukoze imibonano mpuzabitsina yunguka bifasha umubiri we kandi bikawurinda n’indwara.

what-to-do-after-sex-to-improve-chances-of-implantation

Izi ni zimwe mu mpamvu zo gukora imibonano mpuzabitsina buri gihe ari ingenzi.

1.Gukora imibonano mpuzabitsina buri gihe byongera iminsi yo kubaho

Mu bushakashatsi bwakozwe n’abongereza bukaza gushyirwa hanze bunyuze mu Kinyamakuru British Medical Journal bukaba bwaragaragaje ko abagabo bakoze imibonanompuzabitsina kenshi baramye igihe kirekire ugereranyije n’abagabo bayikoze rimwe na rimwe.

2.Gukora imibonanompuzabitsiana biruhura umutwe

Kubera imisemburo irekurwa mu gikorwa cyo gutera akabariro harimo nka dopamine,endorphins n’indi itandukanye ikaba igira uruhari runini rwo kugabanya guhangayika. Ikindi iyi misemburo ikaba ifasha umuntu kuruhuka muri rusange Ubushakashatsi bukaba bugaragaza ko nyuma yo kuva ku kazi ukaba wifuza kuba wagabanya guhangayika imibonanombuzabitsina yakugirira akamaro uyikoze buri gihe.

3.Gukora imibonano mpuzabitsina inshuro 3 mu icyumweru bifasha umuntu kugumana itoto

Umushakashatsi ukomoka muri Scottland, David mu bushakashatsi yashyize ahagaragara mu bitaro Royal Ednburgh avuga ko umuntu ukora imibonano mpuzabitsina byibuze inshuro eshatu mu icyumweru ahorana itoto nk’umwana w’imyaka 10.

4.Gukora imibonano mpuzabitsina ni imyitozo ngororamubiri

Abahanga mu bubuzima bavuga ko umuntu agomba gukora imyitozo ngoromubiri buri gihe kuko bitera ubuzima bwiza. Banavuga ko gutera akabariro ari imwe muri siporo kuko umuntu ukora imibonano mpuzabitsina inshuro eshatu atakaza imbaraga zingana na karoli 7 500 buri mwaka.

5.Gukora imibonanompuzabitsina bitera gusinzira neza

Iyo abashakanye bari mu gikorwa cy’urukundo hari umusemburo uzwi nka prolactin urekurwa ubusanzwe ukaba utera umuntu ubushake bwo kuryama akaruhuka bihagije. Abashakashatsi bakagira inama umuntu wese wabuze imitotsi n’ijoro kuyikora igihe afite umufasha.

6. Imibonanompuzabitsina yongera ubudahangarwa bw’umubiri

Umushakashatsi wo muri Wilkes University muri Pennsylavania yagagaje ko abantu batera akabariro byibuze inshuro ebyiri mu icyumweru baba bafite ubudahangarwa ku rwego ruri hejuru.

7. Gukora imibonanompuzabitsina buri gihe bigabanya umuvuduko w’amaraso

Ubu ni ubushakashatsi bwashyizwe hanze n’ishuri rikuru Praisley ko gutera akabariro buri gihe bigabanya umuvuko w’amaraso.

8.Imibonano mpuzabitsina ikozwe buri gihe irinda kanseri yibasira ibice b’ubugabo.

Ubushakashatsi bwakozwe n’inzobere zo muri Australia bwagaragaje ingirakamaro ku bagabo basohora byibuze inshuro 21 muri kwezi, baba bafite amahirwe make yo kuba bakwandura kanseri ifata imyanya y’ubugabo (prostate cancer).

Yanditswe na Nsanzimana Germain

NO COMMENTS

Leave a Reply