Butera Knowless yaba atwite impanga?

Butera Knowless yaba atwite impanga?

| | Yasomwe inshuro 3,126 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Butera Knowless na Clement bakoze ubukwe tariki 7 Kanama 2016, ubu hashize ukwezi n’iminsi micye bashakanye nk’umugabo n’umugore, ndetse mu gihe hashize iminsi ibarirwa ku ntoki bavuye mu kwezi kwa buki, bigaragara ko mu minsi ya vuba bazanaba bari mu byishimo byo kwibaruka, dore ko ubu uyu mugore bigaragara ko akuriwe.

Ifoto iherutse gufatirwa mu mihango y’ubukwe bw’umwe mu nshuti za Knowless, igaragaza ko uyu muhanzikazi atwite inda nkuru, ibi bikaza bishimangira amakuru yagiye atangazwa y’uko uyu mugore yari atwite mbere y’imyiteguro y’ubukwe bwabo.

Amakuru ava mu nshuti za hafi n’ umuryango wa Butera Knowless  yaba avuga ko knowless atwite impanga (abana babiri) bitewe nukuntu inda ye igaragara mu gihe gito gishize asezeranye n’ umugabo we Ishimwe Clement.

Amwe mu makuru Touchrwanda.com ikura munshuti za Knowless zahafi cyangwa se abanyamabanga be, nuko ngo “Knowless yagiye kwa muganga guca mucyuma muburyo bwo kureba uko ubuzima bw’ umwana we bumeze nkibisanzwe kubagore bose batwite, ndetse no kumenya igitsina cy’umwana azabyara, muri uko kugana ibitaro, Butera Knowless yatangarijwe na muganga ko azibaruka abana babiri. (impanga)” kugeza ubu umuryango wa Ishimwe Clement na Butera Knowless bakaba biteguye kwibaruka abana babiri(2) b’impanga.

knoless
 Knowless Butera ukuriwe akiva mu kwezi kwa buki.

NO COMMENTS

Leave a Reply