Bwa mbere mu mateka Argentine igize umutagatifu

Bwa mbere mu mateka Argentine igize umutagatifu

| | Yasomwe inshuro 241 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Umushumba wa kiliziya gatulika Papa Francis, yagize  umutagatifu umupadiri wari umushumba w’inka mu gihugu avukamo cya Argentine.

_91943317_hi035655571Jose Gabriel del Rosario Brochero niwe mutagatifu wa mbere Argentine igize, akaba yarigishaga ijambo ry’Imana mu bakene bo mu turere twa kure kugeza aho apfiriye mu 1914 nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Jose Gabriel del Rosario Brochero yakundaga kuba ari ku ngamiya yambaye umwambaro wo mu bwoko bwa poncho w’amabara menshi atandukanye, uwo mwambaro ukaba ukunda kwambarwa n’abashumba bo mu gihugu cya Argentine.

BBC ikomeza ivuga ko hari ibitangaza bibiri byamuvuyeho (Gabriel), ariko yarapfuye, kandi ngo biba bikenewe kugira ngo umuntu agirwe umutangatifu.

Kimwe mu bitangaza byabaye yarapfuye, ngo harimo kuba hari umwana wakomerekeye mu mpanuka akameneka umutwe ariko za gukira, iyo mpanuka ikaza guhitana sekuru.

Jose Gabriel del Rosario Brochero yiyongereye kuri mama Tereza w’ i Kalikuta nawe uherutse kugirwa umutagatifu mu gihe kitarenze umwaka, abikesha ibikorwa byamuranze ubwo yari akiri ku isi.

NO COMMENTS

Leave a Reply