Bwambere ku kirwa cya Ruhondo hagiye kubera igitaramo kidasanzwe

Bwambere ku kirwa cya Ruhondo hagiye kubera igitaramo kidasanzwe

| | Yasomwe inshuro 441 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

I Musanze ahazwi ku kirwa cya Ruhondo hagiye kubera igitaramo kidasanzwe kizaba kiganjemo aba dejaay bavanga imiziki ndetse n’ abanyamideli.

Iki gitaramo kizaba gihuriwemo naba dj benshi bagiye batandukanye haba abahano mu Rwanda ndetse no hanze aho umu Dj ukomeye muri aba azaba yaturutse mu gihugu cya Kenya Kenya azwi ku izina rya Dj Medo.

cd5ce755-5078-4e3e-96db-14cdf5ec5f56
Ku kiyaga cya Ruhondo niho iki gitaramo kizabera

Agashya muri iki gitaramo ni uko abantu bazitabira iki gitaramo bazabanza koga mu kiyaga cya Ruhondo ndetse nabakundana hazaba hari amahema yo kuraramo.

Iki gitaramo kizaba taliki ya 26 hasozwa ukwezi kwa 11 Kizatangira nyuma y’ umuganda kugeza bukeye kuko hari n’ akabyiniro ko kwidagaduriramo  mu ijoro.

Abazitabira iki gitaramo bazaba bambaye imyenda yera
Abazitabira iki gitaramo bazaba bambaye imyenda yera

Kwinjira ni amafaranga ibihumbi 15 harimo n’ amamodoka azatwara abantu abakuye mu mujyi wa Musanze, naho kubabishaka hazaba harimo n’ ubwato buzatwara abantu bukabatembereza mu kiyaga ku buntu.

NO COMMENTS

Leave a Reply