Byari udushya ubwo Oda Paccy yatungurwagwa n’ indangamirwa zimaze imyaka itatu –...

Byari udushya ubwo Oda Paccy yatungurwagwa n’ indangamirwa zimaze imyaka itatu – AMAFOTO

| | Yasomwe inshuro 2,846 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Umuhanzikazi Oda Paccy kuri uyu mugoroba yatunguwe n’ abafana be b’ indangamirwa ubwo bizihizaga isabukuru y’ imyaka itatu bamaze bashyigikira umuhanzi Paccy.

Indangamirwa zashinzwe ku italiki 12 Ukwakira mu mwaka wa 2013. Ku mugoroba wahise mu mujyi wa Kigali nibwo bamwe mu bashinze bakanayobora itsinda rinini ry’ abafana b’ umuhanzi Oda Paccy baraye bizihije isabukuru y’imyaka itatu barikumwe n’ umuhanzi wabo Oda Paccy umaze iminsi avuye mu itorero ry’ abahanzi.

Paccy yatunguwe n' abakunzi be bwa kabiri
Paccy yatunguwe n’ abakunzi be bwa kabiri

Umuhanzikazi Oda Paccy wamaze kuba intore y’ indatabigwi aganira na Touchrwanda yagiye adutangariza ko mu bintu byingenzi yaba yarakoze uyu mwaka aruko yabashije kujya mu itorero akirengajyiza ibyo gukorera amafaranga.

Paccy yatangarije Touchrwanda ko iki gikorwa cyimutunguye kandi kinamushimishije cyane kuko bibaye kabiri muri uyu mwaka abakunzi be bamutungura. yagize ati: “Biranshimishije cyane kuko bantunguye inshuro ebyiri muri uyu mwaka, ubwa mbere barantunguye nagize isabukuru y’ imyaka yanjye kandi mu buzima nta nizihiza uwo munsi icyo gihe byarantunguye ubwa kabiri  rero ni ubu”.

Paccy washimiye Indangamirwa cyane avuga ko bamuzirikana cyane bitewe n’ ibikorwa begenda bamukorera, akomeza avuga ko afite abasirikare bamuhora hafi. Paccy uhamya ko urukundo bamufitiya rutagomba kurangirira ku myaka itatu yakomeje avuga ko bagomba ku mufasha cyane bakareba ko no mu marushanwa ya Salax Awards bamutora akabasha kuba umuhanzi w’ umwaka mu bagore ndetse no mu ndirimbo zisa neza ku mashusho.

Amafoto yaranze isabukuru y’ imyaka itatu y’ indangamirwa za Oda Paccy

oda-paccy01
Oda Paccy yazanya na Gakire Denyse uzwi muri Cinema

oda-paccy02 Abagize ubuyobozi bw’ indangamirwa nibo bateguye uyu munsi batungura Oda Paccy
oda-paccy03 Havuzwe Ijambo ry’ umukuru wabo bashimira umuhanzi Paccyoda-paccy04 oda-paccy05 oda-paccy06 Uyu ni umugati bari bateguye wanditseho Indangamirwaoda-paccy07 oda-paccy08
oda-paccy10 Iyi ni impano yahawe Paccyoda-paccy11 oda-paccy12
oda-paccy14 Paccy na Gakire bifotoreje kuri iyi mpanooda-paccy15 oda-paccy16 oda-paccy17 oda-paccy18 oda-paccy19 oda-paccy20 oda-paccy21 oda-paccy22 oda-paccy23 oda-paccy24 oda-paccy26

NO COMMENTS

Leave a Reply