Cameroun: Abantu 55 bapfuye 600 barakomereka mu mpanuka ya gari ya moshi

Cameroun: Abantu 55 bapfuye 600 barakomereka mu mpanuka ya gari ya moshi

| | Yasomwe inshuro 474 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Mu gihugu cya Cameroun impanuka ya gari ya moshi itwara abagenzi ,yahitanye abantu 55 abagera kuri 600 barakomereka.

1abee5bbc5d7a91e278d8cce4bba41eff8f65829Iyi gari ya moshi yakoze impanuka iva mu murwa mukuru Yaounde yerekeza i Douala nkuko Edgar Alain Mebe Ngo’o Minisitiri ushinzwe imihanda n’ubwikorezi yabitangaje.

Mu kiganiro na televiziyo yitwa CRTV, Edgar Alain Mebe Ngo’o yemeje ko abantu 55 bapfuye abarengenga 575 bakaba bakomeretse. Kugeza ubu ngo icyaba cyateye iyo mpanuka ntikiramenyekana, ndetse ngo n’abakomeretse abenshi birakabije.f70aa68550353e7bb5967de8fa2d9ce8b35325ebIkigo gishinzwe ibya gari ya moshi cyatangaje ko ubutabazi bw’ibanze bwahise bukorwa bafatanyije n’inzego z’umutekano. Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP byavuze ko iyo gari ya moshi yavuze i Yaounde mu ma saa tanu za mu gitondo iza gukora impanuka mu ma saa sita, ngo  hari mu birometero 200 uvuye mu murwa mukuru w’iki gihugu nkuko byatangajwe na Minisitiri ushinzwe Ubwikorezi

Umuhanda wa gari ya moshi wari wapfukiranywe ubwo ikiraro gihuza imihanda wa Yaounde werekeza i Douala cyari cyarengewe n’amazi mu ijoro ryo ku wa kane. Uyu muhanda kandi ngo ukaba ari umwe mu mihanda ikorerwamo ubucuruzi bukomeye, dore ko werekeza no mu gihugu cya Central Africa.

NO COMMENTS

Leave a Reply