Centre Africa yibasiwe n’ibyorezo by’indwara

Centre Africa yibasiwe n’ibyorezo by’indwara

| | Yasomwe inshuro 116 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Mu gihugu cya Centre Africa hakomeje kuvugwa ibyorezo by’indwara biri guhitana abantu umunsi ku wundi, kuri ubu Centre Africa yibasiwe n’icyorezo cya korera.

disease-703x422Byibura abantu bagera ku icumi bamaze gupfira cyorezo cy’indwara imeze nk’ubushita, indwara iva ku gasimba k’inkima mu burengerazuba bwa centre Afurika.

Uretse iki cyorezo kiri kwivugana abantu uruhongohongo, Centre Africa yibasiwe kuri ubu n’icyorezo cya korera nkuko byatangahwe na Minisitiri w’Ubuzima muri icyo gihugu Dr Joachim Tenguere.

Yagize ati:”Abagera ku icumi bapfuye mu cyorezo cy’indwara mu burengerazuba bwa Centre Africa, igihugu cyamaze no gufatwa na korela”.

Yakomeje agira ati:”Twamaze kubarura abantu icumi bapfuye muri 19 bari mu bitaro mu majyepfo y’intara ya Base-Kotto”.

Kugeza ubu abantu benshi bari gupfa kubera ibyorezo, ngo bari kuva mu ntara nini y’iki gihugu ariyo Haute Kotto.

Nkuko AFP ibitangaza,ngo hari gutegurwa ubufasha bwihuse mu gufasha abo bantu bahuye n’icyorezo cy’indwara ituruka ku nkima.

Kugeza ubu ibimenyetso by’icyo cyorezo, harimo kugira inzara cyane , kugira ibiheri ku ruhu umuntu akishimagura no kumva ufite umunaniro ukabije.

Uretse kuba iki guhugu cyatatswe n’icyorezo cyitarasobanuka neza, korela yamaze kwibasira iki gihugu imaze guhitana abantu 19,ubuyobozi ngo bukaba buri gushaka uburyo bwahagarika uwo muvuduko w’icyo cyorezo.

NO COMMENTS

Leave a Reply