Ku nshuro ya 2 Christopher agiye gutaramira abanyarwanda mu Bubiligi

Ku nshuro ya 2 Christopher agiye gutaramira abanyarwanda mu Bubiligi

| | Yasomwe inshuro 1,132 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE
Umuhanzi Christopher wamenyekanye cyane mu Rwanda mu njyana ya Rn’B na pop, kuri ubu ari mu myiteguro yo kwerekeza ku mugabane w’u Burayi agiye gutaramira abanyarwanda mu Bubiligi, aho agomba guhaguruka inaha kuwa Gatatu w’icyumweru gitaha tariki 02 Ugushyingo.

Christopher yatumiwe n’abanyarwanda n’abandi banyafurika biganjemo abanya-Ghana baba mu gihugu cy’u Bubiligi mu iserukiramuco bajya bategura nk’uko yabidutangarije.

Mu gihe hasigaye icyumweru kimwe gusa ngo afate rutema ikirere, Christopher utegerejwe mu gitaramo tariki ya 05 Ugushyingo 2016 i Bruxelles,uyu muhanzi yatangaje ko imyiteguro ayigeze kure.

christopher
Abanyarwanda mu Bubiligi barahishiwe mu gitarama na Christopher

Christopher ati “ Kugenda ni mu cyumweru gitaha ku itariki 02, imyiteguro nyigeze kure, nzakora igitaramo cya live, nzacurangirwa na Kesho Band.”

Iki gitaramo cy’iri serukiramuco rya PANAF, ngo Christopher ashobora kugihuriramo n’abandi bahanzi ku nshuro yacyo ya kabiri.

Nkuko uyu musore abivuga biteganijwe ko azakorana imyitozo na Kesho Band izamucurangira iminsi itatu mbere y’uko ataramira abafana be. Tubibutse ko ari ku nshuro ya kabiri uyu muhanzi yerekeza mu Bubiligi mu gitaramo, ubwo yaherukaga hari mu mpera z’umwaka wa 2013 ubwo yari akibarizwa mu nzu y’umuziki ya Kina Music.

christopher
christopher ugiye mu Bubiligi ku nshuro ye ya kabiri

NO COMMENTS

Leave a Reply