Christopher yabijijwe icyuya n’ umukobwa wamusanze ku rubyiniro – AMAFOTO

Christopher yabijijwe icyuya n’ umukobwa wamusanze ku rubyiniro – AMAFOTO

| | Yasomwe inshuro 2,237 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Mu gitaramo cyaraye kibaye aho umuhanzi Christopher yarari gutaramira abakunzi be baherereye mu mujyi wa Kigali haje kuza umukobwa amusanga ku rubyiniro barabyina urugwiro ruba rwinshi.

IKi gitaramo cyaraye kibereye mu kabari kaba Nyabugogo kazwi nka Top chief, niho abantu batari bake bari bicaye bategerereje umuhanzi Christopher wari kubataramira.

Umuhanzi Christopher uteganya kuva mu Rwanda muri iki cyumweru aho azajya mu gitaramo kizabera mu Bubiligi, mbere yuko agenda yabanje gutaramira abakunzi be arabasusurutsa.

Kuri Christopher iki cyari igitaramo cye cyambere akoze kuva yava mu nzu itunganya umuziki ya Kina Music. Igitaramo cyatangiye ku masaha asaga saa sita z’ ijoro aho umuhanzi Christopher yagendaga avangavanga indirimbo ze zitandukanye haba izibyinitse cyane ndetse n’ izituje.

Ubwo yageraga ku ndirimbo ye yakunzwe mu gihe gishize ariyo irijoro haje kuzamuka umukobwa abyinisha Christopher iyi ndirimbo bigera aho aruha arekura uyu mukobwa.

img_6952 Abafana bari bahari ari benshi bategereje Christopherimg_6955 Mbere yuko ajya mu Bubiligi yabanje gutaramira abakunzi be

img_6961 Uyu mukobwa niwe waje kubyinisha Christopher

img_6963 img_6964 img_6965 img_6970

NO COMMENTS

Leave a Reply