Claudine Talon yasuye ikigo kita kubakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Claudine Talon yasuye ikigo kita kubakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina

| | Yasomwe inshuro 385 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Mu ruzinduko ari kugirira mu Rwanda umufasha wa Perezida wa Benin Claudine Talon aherekejwe na Mme Jeannette Kagame bagiriye uruzinduko ku Kigo cya Isange One Stop Center gikorera ku Kacyiru basobanurirwa imikorere y’iki kigo cyashinzwe hagamije kwita ku buzima bwa bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Mu ruzinduko rwe rw’iminsi ine rw’akazi azagirira mu Rwanda, umufasha wa Perezida wa Benin Claudine Talon yarutangiriye mu kigo cya Isange One Stop center asobanurirwa uburyo iki kigo gifasha abahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Iki kigo cya Isange one stop center cyatangiye mu mwaka wi 2009 kigamije gufasha gusubiza mu buzima busanzwe abahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse kikaba gifasha abanduye Virus itera SIDA no gufasha ababyeyi bo mu Rwanda babyara bafite ubwandu bwa SIDA kutanduza abo babyaye.

Commissioner of Police Dr Daniel Nyamwasa watangiranye na Isange One Stop Center  wakiriye aba bashyitsi yabwiye ko mubo iki kigo ubu cyakira 72% ari ababa bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina abandi basigaye bakira bahura n’ihohoterwa rikorerwa mu ngo rinyuranye.

Muri ibi bitaro, Mme Jeannette Kagame yahashinze ishyirahamwe ry’abagore babana n’ubwandu bwa SIDA abafasha kubona imashini zidoda imyenda zibafasha mu kwiyubaka mu buzima bwabo busanzwe.

Kuri iki kigo bakiriwe na CP Dr Daniel Nyamwasa uyobora iki kigo
CP Dr Nyamwasa asobanurira abashyitsi imikorere ya Isange
Basuye kandi itsinda ry'abagore bashyizwe hamwe na Mme Jeannette Kagame bakorera ubudozi muri iki kigo
Abagore biteje imbere binyuze mu mashini Jeannette Kagame yabahaye

NO COMMENTS

Leave a Reply