Colombia: Hitezwe amasezerano arangiza intambara imaze imyaka 50

Colombia: Hitezwe amasezerano arangiza intambara imaze imyaka 50

| | Yasomwe inshuro 141 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Kuri uyu wa kane biteganyijwe ko leta ya Colombia irashyira umukono ku masezerano y’amahoro n’umutwe wa FARC, ni nyuma y’aho amasezerano yari yasinywe yateshejwe agaciro na kamarampaka mu kwezi gushize.

_91377587_santos2Biteganyijwe ko amasezerano mashya barasinya ,arashyikirizwa mu nteko rusange ubundi abaturage bakazayatorera. Gusa abo mu mutwe wa FARC batazigera bemera ibijyanye n’ihonyora ry’uburenganzira bwa muntu babashinja.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko aya masezerano arasinywa hagati ya Colombia n’uyu mutwe wa FARC, agamije kurangiza intamabara imaze imyaka igera kuri 50 yatwaye ubuzima bw’abantu bagera ku 220,000.

Kuri television y’igihugu perezida w’iki gihugu Juan Manuel Santos yagize ati:”Dufite amahirwe amwe yo guhagarika aya mateka ateye agahinda, yangije ibintu bitari bike n’ubuzima bw’abaturage bugenderamo hafi kimwe cya kabiri cy’ikinyejana”.

Hari hashize amezi agera kuri abiri hasinywe amasezerano y’umwimerere, aza guteshwa agaciro na kamarampaka yabaye ku wa 2 Ukwakira 2016.

NO COMMENTS

Leave a Reply