Colombia: Timochenko gushyira umukono ku masezerano y’amahoro

Colombia: Timochenko gushyira umukono ku masezerano y’amahoro

| | Yasomwe inshuro 124 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Kuri uyu wa mbere taliki ya 25 Nzeri, mu gihugu cya Colombia hitezwe umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’amahoro  hagati ya perezida Juan Manuel Santos n’muyobozi w’umutwe wa FARC utavuga rumwe na we, Timochenko.

a572fe9940fb6e5e89861da2adbb769e71a4371fIyi ntamambara yatejwe n’umutwe wa FARC yari imaze imyaka irenga 50, umuhango w’amasezerano yo kuyihagarika uratangira ku i saa 5h00 z’umugoroba, mu mujyi witiriwe uw’ubukoroni Cartagena,  nkuko leta y’icyo gihugu ibivuga.

Biteganyjwe ko Santos arafumngura ibi birori ari kumwe n’ingabo n’abapolisi nyuma y’aho hakurikireho isengesho riraza gusomerwa muri kiliziya yitiriwe ikinyejana cya 19 mu mujyi ukuze cyane wa Cartagena.

Bamwe mu bashyitsi batumiwe harimo umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Ban Ki-Moon ,umunyamabanga wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika John Kerry ,perezida wa cuba Raul Castro na bo bamaze imyaka ine bari mu biganiro by’amahoro, biza gushyirwaho umukono ku wa 24 Kanama uyu mwaka, abandi bantu bagera ku bihumbi 2500 na bo baratumiwe.

FARC umutwe uharanira impinduka muri Colombia watangije intambara mu mwaka w’1964  bashaka kwigaruza agaciro bambuwe n’igisirikare, imirwano yakomeje kuba, abantu bagera ku bihumbi 260,000 barapfa, ibihumbi 45,000 barimuka naho miliyoni 6,9 bava mu byabo.

AFP ivuga ko Nyuma y’intambara y’ubutita,  igihugu cya Colombia  nicyo cyari gifite ubwumvikane buke mu gisirikare cyayo muri Amerika.6712c65dcfefcd78fd9f29fb78fbf39aa2c0b3c2Nyuma y’ayo masezerano n’ibiganiro by’amahoro biteganyijwe ko FARC irahita yimurika ku mugaragaro nk’umutwe wa politiki. Biteganyijwe kandi ko Timochenko w’imyaka 57 y’amavuko amazina ye nyakuri akaba ari Rodrigo Londono, niwe urahita uba umuyobozi w’iryo shyaka rya FARC.

Uyu mutwe waje kwemera ibiganiro by’amahoro nyuma y’aho ingabo za leta ziwukubise inshuro, Santos yari akiri Minisitiri w’Intebe ataraba perezida kuva mu mwaka wa 2006 kugeza 2009.

Aho abereye umukuru w’igihugu, iyo mirwano yakomeje kwiyongera kugera n’aho umukuru w’umutwe wa FARC Alfonso Cano yaje kwicwa , mu mwaka wa 2011 Timochenkoyandikiye santos amusaba ibiganiro by’amahoro ari bikagenda byanga  ibyo bikaba byarageragejwe mu myaka y’ 1984, 1991 na 1999.

93793c1d358633b34dbdd3f56b43f80ff77661a2Ibiganiro bishya  byatangirijwe muri Cuba mu kwezi kwa 11/2012 ri na byo bigiye kubyara umusaruro w’amahoro.

NO COMMENTS

Leave a Reply