Congo: Augustin Matata Ponyo, Minisitiri w’ Intebe yeguye ku mirimo ye

Congo: Augustin Matata Ponyo, Minisitiri w’ Intebe yeguye ku mirimo ye

| | Yasomwe inshuro 191 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Augustin Matata Ponyo wari Minisitiri w’ Intebe wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, kuri uyu wa mbere yavuze ko yeguye  ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe kubera Kabila adashaka kuva ku butegetsi.

images-1Reuters dukesha iyi nkuru ivuga ko Kabila yagombaga kuva ku butegetsi ku wa 19 Ukuboza, ariko yigije inyuma amatora kugeza mu mwaka wa 2018 ngo kubera ikibazo cy’abagomba gutora batariyandikisha neza, ndetse n’ikibazo cy’ubushobozi bw’amafaranga.

Ibi bibazo byo kuba Kabila yarigije inyuma amatora, byatumye amwe mu mashyaka atavuga rumwe na we yamagana icyo cyemezo, ndetse hanavutse imyigarambyo yahitanye abaturage barenga 50 mu kwezi kwa Nzeri, kuko bamaganaga manda ya gatatu ya Kabila.

download-3Intego ya Kabila bivugwa ko ari uguhindura itegekonshinga ryamuzitiraga kwiyamamarza manda ya gatatu. Urukiko rw’itegekonshinga rukaba rwaramukomereye kongera kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu, ateganyijwe mu bihe biri imbere.

Kabila yategetse Kongo Kinshasa kuva mu mwaka wa 2001, nyuma y’iraswa rya se, aza gutsinda amatora mu mwaka wa 2006 ndetse na 2011.

NO COMMENTS

Leave a Reply