Congo Kinshasa igiye kubamo intambara ikomeye izahitana benshi na byinshi

Congo Kinshasa igiye kubamo intambara ikomeye izahitana benshi na byinshi

| | Yasomwe inshuro 1,637 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hari gutegurwa intambara ikomeye igamije guhirika cyangwa se gukura Joseph Kabila ku butegetsi babona ko agamije kugundira, ubu baba abaturage ndetse n’ amahanga bakaba bafite ubwoba bwishi ko iyi ntambara ikaze ishobora gutwara ubuzima bwa benshi ikanangiza byinshi.

intambara ikomeye

Hari amakuru avuga ko imitwe yitwaje intwaro isanzwe irwanya ubutegetsi bwa Joseph Kabila, ikorera muri Congo yamaze kwisuganya ngo habe intamabara ikomeye yo gukura ku butegetsi Perezida Joseph Kabila wiyongeje indi myaka ibiri ku butegetsi. Muri iyi mitwe hakavugwa undi mutwe washinzwe n’ abanyamurenge nawo uzafatanya n’ indi yishyize hamwe muri iyi ntambara.

Uyu mutwe w’igisirikare witwa FAS (Forces Armees Secesionistes )washinzwe n’ abanyamulenge  ubwabo, uri mu Ishyaka ryitwa Les Forces Novatrices pour Union et la Democratie Congolaise(FNUDC) riyobowe na Alex Byicaza Sebatware, ngo washinzwe hagamijwe kubungabunga abavuga ikinyarwanda bakomeje guhohoterwa bakafatwa nk’ abanyamahanga, cyakora ngo ntaho uhuriye na M23.

Amakuru y’ iyi ntambara kandi ashimangirwa n’ intumwa ya Loni muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Maman Sidikou ubwo yari imbere y’ akanama ka Loni gashinzwe umutekano, akaba yavuze ko abasirikare bagera ku bihumbi 18 ba Loni bagiye kuza kubungabunga amahoro bagerageza kurinda abasivili, n’ ubwo kandi uyu mugabo akomeza ashimangira ko aba basirikare bazaba nta bubasha bafite bwo guhangana n’ iyi ntambara, usibye kugerageza kurinda abaturage b’ abasivili gusa.

Ati: ” Abo ku mpande zose basa n’abagaragaza ko biteguye gukoresha imbaraga nyinshi ngo bagere ku ntego zabo. N’ ubwo Monusco izakora ibishoboka byose ngo irinde abaturage, ariko nta bushobozi ifite bwo kuzahangana ibibazo bizaduka.”

Maman Sidikou  yakomeje avuga ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igiye kwinjira mu bihe bikomeye cyane by’ amakuba kuburyo byinsi bizahangirikira ndetse ubuzima bwa benshi bukazahatikirira.

Kuva hakwemezwa ko amatora naramuka yigijweyo Perezida Kabila azakomeza kuyobora kugeza habaye amatora y’ umukuru w’ igihugu, abatavuga rumwe na Perezida Joseph Kabila batangiye kugaragaza amakenga bagaragaza ko iyi ari imikino ya Kabila n’ abambari be igamije kumugumisha ku butegetsi, dore ko kmisiyo y’ amatora nayo yaje gutangaza ko ikiri gutegura amatora akazaba mu mwaka wa 2018, bisobanuye ko higijweyo imyaka 2 yose, ibi byatumye abaturage birara mu mihanda bamwamagana.

Iyi myigaragambyo ikaba yarasize benshi bahasize ubuzima ariko uyu mubare ngo ni nk’ agatonyanga mu nyanja ugereranyije n’ abashobora kuzagwa mu intambara ikomeye irimo gutegurwa.

Ubusanzwe byari biteganyijwe ko manda ya Joseph Kabila irangira mu mpera z’ uyu mwaka kandi akaba atari akemerewe kongera kwiyamamariza kuyobora nk’ uko biteganywa n’ itegeko nshinga ry’ iki gihugu.

NO COMMENTS

Leave a Reply