Congo-Kivu: Abaturage 30 bishwe hakoreshejwe imbunda n’imihoro

Congo-Kivu: Abaturage 30 bishwe hakoreshejwe imbunda n’imihoro

| | Yasomwe inshuro 205 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Ingabo zo mu bwoko bwa Nande mu burasirazuba bwa Congo-Kivu zishe abaturage 30, benshi muri bo akaba ngo ari Abahutu .Ibi bikaba byabaye mu gitondo cyo kuri iki cyumweru nkuko ibitangazamakuru byo muri ako gace bibivuga.

imagesJoy Bokele utegeka imwe mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru Lubero yabwiye Reuters dukesha iyi nkuru ko, abarwanyi b’Abamai Mai bateye agace ka Luhanga mu ma saa kumi n’imwe za mu gitondo bafite imihoro n’imbunda.

Ikibazo cy’amoko, intambara, amabuye y’agaciro bikaba biri mu bikomeje kuzahaza agace k’uburasirazuba bwa Congo, dore ko hariyo imitwe yitwara gisirikare itari mike.

Kugeza ubu imwe mu miryango mpuzamahanga ihangayikishijwe no kuguma ku butegetsi kwa perezida Kabila, ngo aho bishobora gutera indi midugararo nkiyabaye hagati y’umwaka w’1998-2003 yishe amamiliyoni y’abantu mu burasirazuba bwa Congo, benshi muri bo bakaba barishwe n’inzara n’indwara.

Joy Bokele yavuze ko kugeza ubu ntiharamenyekana uwatije imbaraga ubu bwicanyi, gusa ikigo gishinzwe guteza imbere amahoro, demokarasi n’uburenganzira bwa muntu kivuga ko ubu bwicanye buje bukurikira itotezwa rikorwa n’ingabo zirwanya abahutu baba muri ako gace.

NO COMMENTS

Leave a Reply