Congo: Minisitiri w’Intebe mushya yagaragayeho ubusembwa

Congo: Minisitiri w’Intebe mushya yagaragayeho ubusembwa

| | Yasomwe inshuro 275 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Minisitiri w’Intebe mushya wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), Samy Badibanga uherutse guhabwa uwo mwanya wo kuyobora Guverinoma y’inzibacyuho yagaragaweho ubusembwa bwatuma adakora ako kazi keretse abwivanyeho. Ubusembwa buvugwa ni ubwenegihugu bubiri, ubwa Congo n’ubw’u Bubiligi.

Mu kiganiro yagiranye na RFI, Radio Mpuzamahanga y’u Bufaransa, Minisitiri Tryphon Kin-Kiey ufite mu nshingano gukorana n’Inteko ishinga amategeko ya Congo,

Yagize ati “Koko ubwo bwenegihugu bubiri Minisitiri w’Intebe mushya wa DRC afite bwateje ikibazo. Twe mu ruhande rw’Ihuriro ry’amashyaka ashyigikiye ubuyobozi buriho, guhitamo Badibanga ku mwanya w’Umuyobozi wa Guverinoma ntacyo byari bidutwaye. Gusa, havutsemo imbogamizi y’uko afite ubwenegihugu bubiri kandi amategeko ya Congo atabyemera ku mwanya nk’uyu. Umuhango wo kwimika Samy Badibanga ntabwo ugishobotse vuba aha, biramusaba kubanza gukemura icyo kibazo, akivanaho ubwo bwenegihugu bw’u Bubiligi yahawe mu 1992”.

 

JPEG - 364.2 kb
Minisitiri w’Intebe Samy Badibanga washyizweho na Perezida Joseph Kabila ku wa 17 Ugushyingo 2016 (Foto AFP)

Yashimangiye ko ubwo busembwa butoroshye kurenzaho kuko ari ikintu kitemerwa n’itegeko kandi bikaba bizwi n’abanyagihugu bose.

RFI, itangaza ko iki kibazo cyazamuwe bwa mbere mu mpera z’icyumweru n’umwe mu banyepolitiki utavugarumwe na Leta, abinyujije ku mbaga nkoranyambaga. Ngo yibukije ko mu Itegeko Nshinga rya Congo, nta munyapolitiki ugomba guhabwa umwanya ukomeye mu butegetsi afite ubwenegihugu bundi akomatanyije n’ubwa Congo.

José Makila, Umuyobozi w’umutwe wa politiki uharanira uburenganzira bw’abakozi agira ati “Kugeza magingo ay anta cyo Inteko Nshingamategeko yabikoraho kuko kuva iyo ngingo yo mu Itegeko Nshinga yashyirwaho mu mwka wa 2007 ntabwo ryahinduwe. Nta MunyeCongo ugomba kuvutswa uburenganzira bwo gukora umurimo afitiye ubushobozi kubera ikibazo cy’ubwenegihugu bubiri, ariko ntibyemewe ko ajya mu mwanya ukomeye nk’uriya wa Minisitiri w’Intebe kugeza ubwo intumwa za rubanda zizongera kurivanaho.”

Ibitangazamakuru mpuzamahanga bimwe bivuga ko amashyaka atavuga rumwe na Guverinoma ya Perezida Joseph Kabila Kabange aboneyeho icyaburizamo uyu mushinga wa politiki wemejwe mu nama rukokoma yabereye i Kinshasa mu mezi abiri ashize.

Na kare kose iyo mitwe ya politiki iyobowe na Etienne Tshisekedi wa Mulumba ntiyitabiriye iyo nama kandi ntibemera imyanzuro yavuyemo.

Ese niba iki kibazo cy’ubwenegihugu kibaye imbogamizi kuri uyu mwanya wa Minisitiri w’Intebe Badibanga yari yashyizweho na Perezida Kabila arasimbuzwa undi? Cyangwa se uyu munyapolitiki araheba ubwenegihugu bw’u Bubiligi byo amategeko arabyemera Samy agakomeza ku mwanya yari yatorewe?

Ibi ni bibazo AbanyeCongo bakomeje kwibaza bategereje ikiri bukorwe.

NO COMMENTS

Leave a Reply