Constantine Stephanopoulos wahoze ari perezida w’Ubugereki yapfuye

Constantine Stephanopoulos wahoze ari perezida w’Ubugereki yapfuye

| | Yasomwe inshuro 185 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Ku myaka 90 y’amavuko Constantine Stephanopoulos wahoze ari perezida w’Ubugereki, yapfiriye mu bitaro bya Henry Dunant mu gace ka Athens.

download-1Constantine Stephanopoulos yajyanywe mu bitaro ku wa kane w’icyumweru gishize arembye cyane, aza gushiramo umwuka kuri iki cyumweru.

Ku wa gatandatu nibwo umuganga wamwitagaho yatangaje ko uyu muperezida amerewe nabi cyane mu bice bitandukanye by’umubiri.

Constantine Stephanopoulos ,akaba yabaye perezida w’Ubugereki kuva mu mwaka w’1995 kugeza 2005 izi akaba ari manda ebyiri zemewe n’itegeko nshinga ryo muri iki gihugu.download-2Bamwe mu bayobozi bakoranye na Constantine Stephanopoulos, bavuga ko yari umugabo usabana kandi wubaka icyizere mu baturage, dore ko yigeze no guhabwa igihembo nk’umuntu witwaye neza ari ku butegetsi.

Stephanopoulos yavutse taliki ya 15/8/1926, ,kuva  mu mwaka 1981 kugeza mu mwaka 1985 yayoboraga ishyaka rya NDP: New Democracy Party).

Mu mwaka 1995 yatowe  n’inteko ishingamategeko kuba umukuru w’igihugu, aho yari atsinze Constantin Caramanlis, nawe wayoboye ishyaka rya ND.

Mu mwaka 2000 yaje kongera gutorwa, aho manda ye yarangiye 2005.

NO COMMENTS

Leave a Reply