Cool Sniper na Davis bakoze indirimbo igiye kuvugisha abantu

Cool Sniper na Davis bakoze indirimbo igiye kuvugisha abantu

| | Yasomwe inshuro 382 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Umuhanzi Cool Sniper uririmba injyana ya Hip Hop numwe mu bahanzi nyarwanda bakomeje guteza imbere muzika nyarwanda bitewe nuko usanga indirimbo ze zikinwa ahantu henshi hatandukanye harimo no hanze y’igihugu.

jcol

Cool Sniper wamenyekanye mu ndirimbo nka Angelina afatanyije na Mariva, Imbere cyane, Kubera Imana n’izindi zitandukanye akomeje kwerekana ko afite umurava wo gutera imbere muri muzika ye bitewe n’ibikorwa ari gushyira hanze murino minsi.

cool3

Nyuma yo gusohora indirimbo ye yise kubera Imana, kurubu noneho yegereye umwe mu bahanzi nyarwanda wabiciye bigacika mu njyana ya Afrobeat ariwe Davis D maze bakorana indirimbo bayita Byinira Ibicu.

cver

Iyi ndirimbo ikaba iryoheye abanyabirori kuko ari indirimbo ushobora kujya kubyinana n’abawe mukabasha kwimara umunaniro muceza.

Mu kinagiro yagiranye na Touchrwanda yatubwiye ko intego ze ari uguteza muzika nyarwanda imbere, ndetse akanakora indirimbo zirimo ubutumwa bwubaka ndetse zinafite umwihariko

Yagize ati” Kurinjye nshaka gukora muzika k’uburyo uyumvishe wese azajya ayumvamo ubuhanga ndetse indirimbo yanjye yose izajya iba ifite Quality k’uburyo izajya guhangana n’izindi ndirimbo zitandukanye”

sniper

Cool Sniper yatangaje ko ubusanzwe akora muzika ye akanayifatanya n’akazi ke ko kurinda umutekano(Bouncer), ndetse ngo umuhanzi w’ikitegererezo kuriwe ni Sarkodie.

Yasoje agira inama abahanzi bose bakoresha ibiyobyabwenge ababwira ko atari byiza ahubwo ko icyambere ari ugukora ibikorwa bifatika, yanongeyeho ko agiye gushyira hanze amashusho y’iyi ndirimbo bidatinze.

Kanda hano wumve Byinira ibicu ya Cool Sniper na Davis D

NO COMMENTS

Leave a Reply