Danny Usengimana ahesheje Police FC mwaya wa 2 muri shampiyona y’u Rwanda

Danny Usengimana ahesheje Police FC mwaya wa 2 muri shampiyona y’u Rwanda

| | Yasomwe inshuro 540 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Police FC ku munsi wa gatandatu wa shampiyona y’igihugu itsinze itababariye Musanze FC ku kibuga cyayo, umukino wabaye kuri iki cyumweru i Nyakinama urangira ari ibitego 3 bya Police FC kuri 1 cya Musanze, ibitego byombi byatsinzwe na rutahizamu Danny Usengimana ku ruhande rwa Police FC.

Danny Usengimana

Uyu mukino watangiye Police FC isatira cyane ku buryo ku munota wa 6 gusa Danny Usengimana yavanye umupira mu kibuga hagati asiga abakinnyi ba Musanze atera umupira ukomeye umuzamu wa Musanze Rwabugiri Omar ntiyabasha kuwugarura Police FC ifungura amazamu.

Police FC yakomeje gusatira bashaka igitego cya kabiri ariko myugariro ba Musanze bayibera ibamba, rutahizamu wa Musanze Wayi Yeka yaje kugombora igitego cya Police ku munota wa 38 igice cya mbere kirangira amakipe yombi aguye miswi.

Igice cya kabiri Police FC yatangiye neza cyane nyuma y’iminota 5 gusa k’umupira mwiza yarahawe na rutahizamu Imurora Japhet Police FC yanyaganyeje ishundura ku gitego cyatsinzwe na Danny Usengimana ku munota wa 50 w’umukino.

Abahungu bayobowe n’umutoza Seninga Innocent bagaragaje ubuhanga cyane mu guhanahana baciye ku mpande byatumye botsa igitutu Musanze FC, nyuma y’impinduka Songa Isaie asimbuye Imurora Japhet Police FC yasatiriye biyiviramo no gutsinda igitego cya 3 ku mupira mwiza Songa Isaie yahaye Danny Usengimana hanyuma agasiga ba myugariro agacenga n’umuzamu Rwabugiri Omar agatsinda igitego aha hari ku munota wa 80.

NO COMMENTS

Leave a Reply