Diplomat na P Fla biteguye kwerekana imbaraga za Hip hop ku batuye...

Diplomat na P Fla biteguye kwerekana imbaraga za Hip hop ku batuye i Kabuga

| | Yasomwe inshuro 378 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Abahanzi baririmba injyana ya Hip hop Diplomat na P Fla muri iki cyumweru biteguye kujya gutaramira i Kabuga bakerekana urwego bamaze kugeraho basusurutsa abaturage.

Iki gitaramo kizaba taliki ya mbere itangiza ukwezi kwa cumi kizabera i Kabuga ahazwi nka Sangwa Palace Motel iherereye haruguru ya gare yi Kabuga. Igitaramo kiswe Special Night kizaba gihuriwemo naba bahanzi ba baraperi kizatangira ku masaha y’ umugoroba saa moya kugeza bukeye.

14457260_1584949401530681_615543601755373276_n
Diplomat na P Fla bazataramira i Kabuga

Diplomat uheruka gushyira hanze indirimbo yitwa Mu mfuruka aha niho hambere agiye kuyiririmbira ndetse akazana ririmba zimwe bamuziho cyane nk’ umucakara w’ ibihe ndetse nizindi nyinshi. Si Diplomat gusa kuko na P Fla yiteguye kubumvisha rapi y’ umujinya izibutsa abantu ibihe byiza bya Hip Hop.

Muri iki gitaramo kizatangira saa moya z’ umugoroba kwinjira ni amafaranga 1000 abantu bagatamirwa kugeza bukeye, doreko hazaba hari ababyinnyi ndetse naba dj bazaba bavanga imiziki kugeza bukeye.

NO COMMENTS

Leave a Reply