Dj Bissosso intandaro ikomeye yo kwiyogoshesha kwa Social Mula

Dj Bissosso intandaro ikomeye yo kwiyogoshesha kwa Social Mula

| | Yasomwe inshuro 4,309 | Ibitekerezo byatanzwe
1
SHARE

Umuhanzi Social Mula umaze igihe kinini atunze umusatsi kuri ubu yarawogoshe, ariko biturutse kuri Dj Bissosso wa mugiriye  inama yo kwiyogoshesha.

Umuhanzi Social Mula ukunzwe cyane muri iyi minsi bitewe n’ indirimbo ze zakunzwe cyane guhera ku ndirimbo umuturanyi, Ku ndunduro ndetse n’ amahitamo aheruka gushyira hanze kuri ubu yamaze kogosha umusatsi we amaranye igihe kitari gito.

bissosso-na-social-mulaSocial Mula wiyogoshesheje kubera Bissosso

Uyu muhanzi akimara kwiyogoshesha agashyira hanze amafoto ye, abantu benshi bahise bibaza impamvu yaba yiyogoshesheje gusa ahanini bahitaga biha igisubizo bacyeka ko yaba yabitewe n’ ifatwa rya mashusho y’ indirimbo nshya Amahitamo. Mu bantu bihaga ibisubizo ko yaba ari ukubera amashusho siko bimeze kuko ajya kwiyogoshesha yabitewe na Dj Bissosso wabimugiriyemo inama.

Mu kiganiro twagiranye na Twahirwa Theo umujyanama w’ umuhanzi Social Mula tukamubaza icyateye Social kwiyogoshesha yatubwiyeko nubundi byari muri gahunda akomeza avuga ko kuba byarabaye ubu ari uruhare runnini rwa Bissosso wabagiriye inama yo gukuraho umusatsi kuko hari byinshi ushobora kwangiza mu mwuga we wo guhanga.

Bissosso na Social Mula mbere yuko yiyogoshesha

Ku ruhande rwa Bissosso aganira na Touchrwanda.com tukamubaza icyaba cyaramuteye guhitamo Social Mula akaba ariwe agira inama yo kwiyogoshesha yagize ati: “ Social Mula ni umuhanzi w’ umuhanga nakurikiranye kuva yakorana indirimbo na Big Fizzo nyuma y’ Abanyakigali, ni umuhanga haba mu myandikire ye ndetse no mu ijwi ryo kuririmba, mpereye muri icyo gihe yari afite umusatsi muke gusa uko iminsi yicumaga n’ umusatsi warakuraga ugasanga wenda hari icyo bishobora kwangiza ku bakunzi be bamukunda…….Muri iyi minsi rero ari gukora indirimbo zituje kandi bikagaragara ko ziri kugera kure bikamuha indi sura yo gukundwa cyane nibwo nafashe umwanya mvugisha umujyanama we Theo musaba uburenganzira bwo kuvugisha Social Mula ambera umwana mwiza ampa nimero ye ndamusaba nawe aranyumvira arabyubahiriza.”

Bissosso yakomeje avuga ko bakimara kuvugana ku mugoroba bwakeye mu gitondo amwoherereza ifoto ye yamaze gukuraho umusatsi. Ibi byashimishije Bissosso ku bushobozi bwe ahita amushakira ibiraka azajya kuririmbamo ahantu hatatu, bitewe n’ ukuntu yamwumviye akubahiriza ibyo yamusabye amugiramo inama.

social-mula
Aha Social Mula yarari kwiyoshesha muri saloon

img_6858 img_6465Aha ni mu gitaramo Social yaririmbyemo mu karere ka Karongi numya yo kwiyogoshesha

img_6890 Iyi niyo nyogosho Social Mula afite muri iyi Minsi15181553_1291717207538212_1267729941090998790_n

1 COMMENT

Leave a Reply