Donald Trump yashinje Hillary Clinton bahanganye kunywa ibiyobyabwenge

Donald Trump yashinje Hillary Clinton bahanganye kunywa ibiyobyabwenge

| | Yasomwe inshuro 190 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Nyuma y’ uko Donald trump yakomeje gutsimbarara ashimangira ko natorwa azahita afunga Hillary Clinton bahanganye, ubu noneho yatangiye gusaba ko Hillary yapimwa niba akoresha ibiyobyabwenge nyuma y’ uko mu kiganiro mpaka giheruka kubahuza ngo yamubonanaga akanyamuneza kadasanzwe.

Donald Trump avuga ko akanyamuneza yabonanaga Hillary Clinto ubwo bari mu kiganiro mpaka giheruka kubahuza, yabonaga bidasanzwe akaba akeka ko Hillary Clinton yari yaje yanyweye ibiyobyabwenge ndetse akaba asaba ko babanza gupimwa niba batarakoresheje ibiyobyabwenge mbere y’ uko bongera guhura mu kindi kiganiro mpaka.

N’ ubwo ariko Donald Trump yongeye gushinja Hillary ko yaba akoresha ibiyobyabwenge, nta kindi kimenyetso agaragaza ashingiraho usibye kuba avuga ko akanyamuneza yabonanye Hillary Clinton nta kabuza gafite inkomoko ku biyobyabwenge.

Donald Trump kandi ashinja abanyamakuru ko bashobora kwica amatora, akazabamo uburiganya dore ko ngo bamaze gutangaza ko Hillary Clinton yamutsinze, aho bavuze ko Trump azagira amajwi make Hillary bahanganye we akazagira amajwi menshi agahita amutsinda atyo.

Ku rundi ruhande ariko Donald Trump nawe habonetse undi mugore witwa Cathy Heller umushinja kuba yaramufashe kungufu akamusoma, ahagana mu mwaka wa 1997 nk’ uko yabihamije mu kiganiro yagiranye n’ ikinyamakuru theguardian, akagitekerereza ibyamubayeho.

NO COMMENTS

Leave a Reply