Dore abakinnyi 11 babanzamo muri Rayon Sport iri buserukane umwambaro mushya

Dore abakinnyi 11 babanzamo muri Rayon Sport iri buserukane umwambaro mushya

| | Yasomwe inshuro 3,081 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Kuri uyu wa gatandatu tariki 5 Ugushyingo 2016 ikipe ya Rayon Sport m’ umwambaro mushya iraba yacakiranye n’ikipe ya Marine FC kuri stade Umuganda yo mu karere ka Rubavu, mu mukino wo ku munsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, AZAM Rwanda Premier League.

Ikipe ya Rayon Sport mbere yo kujya I Rubavu yabanje guhabwa imyambaro mishya yanditseho amazina y’abakinnyi mu mugongo n’ibindi bikoresho byibanze

rubavu4 14956614_197554174022403_1137953732239907098_n 11 1112 14906950_197554130689074_1331238846388206920_n 14947393_197553997355754_8392889406138351058_n

Nkuko abatoza ndetse n’abakinnyi babitangaza ngo intumbero yabo ni ukuvana amanota atatu I Rubavu, k’uburyo bakomeze guharagarara bwuma ku rutonde rw’amakipe ya mbere.

rubavu2
Abakinnyi baraye i Rubavu
akanyamuneza-ni-kose
bafashe agafoto ku rwibutso bakigera i Rubavu

rubavu6

Uru n’urutonde rw’abakinnyi 11 bari bubanze mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sport:

marinesrayon

Izamu: Ndayishimyiye Eric Bakame

Ba myugariro: Rwigema Yves, Irambona eric, , Munezero Fiston, Manzi Thierry

Abo hagati: Niyonzima sefu, Kwizera Pierrot, Manishimwe Djabel,

Ba rutahizamu: Nshuti Dominique savio, Moussa Camara,Nahimana Shassir

Indi mikino itegerejwe kuri uyu wa gatandatu:

  • Mukura VS vs Kiyovu SC
  • Kirehe FC vs Etincelles
  • Musanze FC vs APR FC
  • Espoir FC vs Amagaju FC
  • Marines vs Rayon Sports
  • AS Kigali vs Bugesera FC

Ku cyumweru:

  • Pepiniere FC vs Sunrise FC

Mu gihe ikipe ya Police yo yegukanye amanota atatu kuri uyu gatanu ubwo yakinaga n’ikipe ya  Gicumbi FC umukino ukarangira ikipe ya Police itsinze  Gicumbi FC ibitego bibiri k’ubusa.

NO COMMENTS

Leave a Reply