Dore byendagusetsa udakwiye gucikwa niba ukunda guseka

Dore byendagusetsa udakwiye gucikwa niba ukunda guseka

| | Yasomwe inshuro 3,394 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Wowe mukunzi wa Touchrwanda, niba ukunda guseka ntucike, gorora imbavu maze wisomere utu twa byendagusetsa wisekere, ni byiza kandi birafasha. 

laugh-3

1. Bushungwe n’umugore we bagiye kuryama basiganira gukinga.

Bushungwe: ati uvuga mbere niwe ujya gukinga.

Umugore: ati turareba uza kuvuga mbere.

Nuko binjira munzu bararyama basiga inzu irangaye.

Muminota mike abajura barinjira baterura ibiri munzu byose.

Bushungwe n’umugore baraceceka, muminota mike abajura baba bageze mucyumba baterura umugore bushungwe araceceka .

Umugore bamugejeje kumuryango arasakuza Cyaneeeee ati : baranjyanye baranjyanye baranjyanye!!!

Bushungwe: ati usige ukinze niwowe uvuze mbere.

2. Mukagoroba ubwo yari acyuye intama. Umujura wambaye ibubu yera, yaramwinjiranye maze yiyunamira muri zantama. Undi nawe s’ukumurabukwa maze aryumaho!

Intama zose zimaze kwinjira aba yegereye wamujuru wigize intama,amukubita inkoni mu mugongo undi nawe ati mâãäàå!

Aratuza gato maze ashyiramo imbaraga amukubita indi, undi nawe ati”mæééêèèè!

Umushumba abonye igisambo kitanyuzwe akivutura iya gatatu mu bitugu maze kinanirwa kwihangana kiti “ariko se wa kintu we urabona arinjye ntama njyenyine?

3. Bushungwe yabajije nyina ati: Mbe mama ni ryari nzagira imyaka inyemerera gusohoka nkatahira igihe nshakiye?

Nyina aramwitegereza aramubwira ati:”Iyo myaka na so ntarayigeza”

4. Umugabo yageze mu kabari kuri kontwari asanga undi mugabo yicaye yubitse umutwe mu maguru imbere ye hari inzoga mu kirahuri aba arayigotomeye. Nyirayo yubuye amaso araturika ararira. Undi ati; niba ari iyi nzoga ikurijije ndagura indi tuyisangire.

Undi ati; ibyange imbwa zabirwaniyemo. Nageze ku kazi nkerewe boss aranyirukana. Ngeze aho nari naparitse nsanga banyibye imodoka. Ngeze mu rugo nsanga madamu wange aryamanye n’umuzamu. None nguze uburozi buhenze ngo niyahure, mu gihe nkibyibazaho nawe uraza uba urabunyoye kandi bwica vuba urapfa utabunyishyuye.

5. Umwarimu yabajije abanyeshuri ati “ikaramu murayibona” nabo bati yego. Arongera arababaza ati ikaye nayo murayibona bati yegoooo. Arongera nanone ati Imana murayibona abanyeshuri bati hoyaaaa. Umwarimu ati “biragaragara ko nta Mana ibaho” abana bati cwe!! Ako kanya Bushungwe aba aramanitse ati mfite ikibazo ,maze ararangurura nka mwarimu ati amaso ya mwarimu murayabona? Abanyeshuri bati yego. Arongera ati ubwenge bwa mwarimu murabubona? Abana bati hoyaaaa Bushungwe nawe aravuga ati bigaragare ko mwarimu nta bwenge agira!!!!!😂😂😂😂. Umupfapfa yibwira ko nta Mana ibaho.

Twizere ko niba ukunda guseka bigufashije. Ah’ubutaha bavandimwe.

NO COMMENTS

Leave a Reply