Dore Byendagusetsa zisekeje utigeze ubona

Dore Byendagusetsa zisekeje utigeze ubona

| | Yasomwe inshuro 6,297 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Isomere wisekere maze ubashe kongera iminsi yo kubaho kwawe. Touchrwanda yabateguriye byendagusetsa zisekeje cyame mutigeze mubona, ngaho mugorore imbavu mwisekere.

124

1. Ibisambo 2 byagiye kwiba
imyembe, babyirukaho bihungira mu
buruhukiro bw’ ibitaro basanga Zamu
arasinziriye, binjiramo, imyembe 2 irabacika
ijya ku rugi, bamaze gushira impumu
baratangira baragabana bati” uyu ni uwange
uyu ni uwawe uyu ni uwange uyu ni uwawe.
Zamu arabyumva yiruka ajya kubwira Docteur
ati” Tabara Imana na Satani biraye muri ya
mirambo barikuyigabana. Bahageze
bahagarara ku rugi bumva uyu ni uwange uyu
ni uwawe. Barangije umwe aravuga ati” Zana
n’iyo 2 iri ku rugi, Zamu na Docteur barirutse
na n’ ubu baburiwe irengero.!!!

2. Umupasiteri umwe wakundaga inyama cyane
ubwo yari agiye mumateraniro kucyumweru
ageze munzira asanga hari inka yakubiswe
ninkuba barikuyibaga abwira abobantu ati
mumbikireho ibiro bitanu mubishyire mundobo
ndabifata mvuye mumateraniro,nuko ageze
murusengero kuko ariwe wagombaga kwigisha
aravugishwa ati mufungure indobo zanyu
dusome mubyakubiswe n’inkuba ibiro bitanu

3. Mu mangazini aranguza inzoga za divayi,
umukozi ushinzwe kuzisogongera yitabye
Imana biba ngombwa ko Diregiteri atanga
itangazo ryo gushaka undi umusimbura.
Abakandida bahanyuze ari benshi, umunsi
umwe , umusinzi w’isuku nkeya aza gusaba
ako kazi.
Diregiteri yabuze uko yahita amuhakanira,
yiyemeza kumunaniza, amujyana aho abandi
bakozi bateraniye ngo amuhe ikizami.
Yamuhaye ikirahuri cya divayi, ati ngaho
yisogongere uyumve ugire icyo uyivugaho.
Undi ati “iyi ni Muscat, yengewe mu
majyaruguru hashize imyaka itatu, yatazwe
mu ngunguru. Si igitangaza ariko ntacyo
itwaye”.
Abandi bahita barebana bumiwe, Diregiteri
atumiza ikindi kirahuri.
Undi ati “iyi ni Cabernet, imaze imyaka
umunani, yengewe mu majyepfo itarwa mu
muvure ahantu hari amafu (hakonje)”.
Abari aho amashyi ngo kaci kaci! Bamuzanira
ikindi kirahure.
Nyamugabo avuga yitonze ati “iyi ni
Champagne y’urubogobogo yo mu bwoko bwa
Pinot. Imaze imyaka 20, ibonwa n’umugabo
igasiba undi, igurwa n’abifite ikanyobwa
n’ibikonyozi!!”
Diregiteri biramushobora, yicira ijisho
umukobwa wari hafi ye akaba na sekereteri
we, ngo nawe arebe icyo yamuha
kikamugamburuza.
Umukobwa yikoza hanze agarukana ikirahure
cyuzuye, ntiyamubwira ko ari inkari
aramuhereza.
Umusogongezi amiraho intama imwe, ashyira
mu ijigo, ati
“uyu ni umwari w’inzobe w’akabavu gato, afite
imyaka 26, atwite inda y’amezi atatu,
nimutampa aka kazi ndavuga izina
ry’uwayimuteye”!!

Izo zari zimwe muri za Byendagusetsa zisekeje twabateguriye tuzajya tubagezaho uko iminsi yicuma.

NO COMMENTS

Leave a Reply