Dore gihamya yuko urukundo ruca amarenga akomeye hagati ya Gaby Umutare na...

Dore gihamya yuko urukundo ruca amarenga akomeye hagati ya Gaby Umutare na Shadia – AMAFOTO

| | Yasomwe inshuro 4,080 | Ibitekerezo byatanzwe
1
SHARE

Gaby Umutare uheruka gushyira hanze indirimbo ye Ntawundi kuri ubu igikorwa cy’ amashusho kirarimbanyije aho aza yishyira hanze muri iki cyumweru taliki 20 kuwa gatanu ariko mbere yuko isohoka iri kuvugwaho byinshi bitewe n’ amafoto yagiye hanze ya Gaby na Shadia.

Iyi ndirimbo ibura iminsi mike ngo amashusho ajye hanze izaba igaragaramo Shadia wahoze ari umugore wa Producer Meddie Saleh, doreko bizaba bigaragara ko ari kubwirwa na Gaby ko ntawundi mu gikorwa cy’ amashusho.

gaby-na-shadia
Biravugwa ko aba bombi bari mu rukundo nyuma yaho Shadia atandukaniye na Meddy Saleh

Shadia umaze kumenyekana hano mu Rwanda bitewe n’ ibikorwa bitandukanye yagiye agaragaramo cyane cyane nko kuba yarabaye umugore wa Meddy bakaza gutandukana amubyariye. Kuri ubu akaba ari kuvugwa ko yaba ari mu rukundo n’ umuhanzi Umutare Gaby. Nubwo bose bahakana aya makuru bakavuga ko ibyo batazi aho abantu babikura.

Mu kiganiro Gaby Umutare yagiranye na Touchrwanda.com tukamubaza koko niba ayo makuru yaba ariyo yuko akundana na Shadia aseka yagira ati ” noneho nagorwa ibyo nibiki mwo kabyara mwe, sinzi aho abantu babikura ibyo uretse kuba naramwiyambaje muri Video yanjye ntakindi kibyihishe inyuma”.

Iyi ndirimbo iri gukorwa na Producer Fayzo yatangarije Touchrwanda ko kuri ubu igeze kure ikorwa kandi ko ku munsi wo kuwa gatanu aribwo azaba ayigeza hanze akayiha akayisakaza mu bakunzi be.

Amafoto azagaragara muri iyi ndirimbo Ntawundi ya Gaby

Umutare Gaby na Shadia nibo biganje muri iyi ndirimbo
Umutare Gaby na Shadia nibo biganje muri iyi ndirimbo

gaby-111 shadia umutare-gbay

1 COMMENT

Leave a Reply