Dore ibintu 10 utazi kuri Yannick Mukunzi

Dore ibintu 10 utazi kuri Yannick Mukunzi

| | Yasomwe inshuro 3,692 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Yannick Mukunzi numwe mu bakinnyi bakomeye cyane mu ikipe ya APR FC ndetse no mu ikipe y’igihugu Amavubi akaba akina mubo hagati.

yannick-mukunzi-na-bagenzi-be-biteguye-urugendo

Yannick numwe mu bakinnyi bakunzwe cyane n’abantu benshi cyane cyane igitsina gore, kuko abakobwa benshi basajijwe n’uburanga bw’uyu musore.

y-1

Yannick numwe mu bakinnyi badakunze gushyira hanze ibijyanye n’ubuzima bwe cyane, kuko uretse kumubona mu kibuga hari abantu batazi ibijyanye n’ubuzima  bwe hanze y’ikibuga.

y2

Ibi ni bimwe mu bintu 10 utaruzi kuri Yannick Mukunzi

1.Aho yakiniye ngo yashimishijwe n’umukuno umwe gusa.

Yannick yakinnye imikino myinshi gusa kuriwe umukino wamushimishije n’umukino ikipe y’igihugu yakinnyemo n’ikipe ya Mozambique bakayitsinda igitego kimwe k’ubusa.

2.Rugwiro Herve na Savior nibo bakinnyi abona batanga ikizere muri ruhago

Yannick Mukunzi ngo kuriwe abona Rugwiro Herve myugariro wa APR FC na Nshuti Savior wo muri Rayon Sport aribo bakinnyi batanga ikizere cy’ahazaza muri ruhago, gusa yavuze ko hari n’abandi benshi gusa Herve na Savior abona bashoboye cyane

3.Yannick akunda umuziki cyane

Mukunzi numwe mu bakinnyi bakunda muzika nyarwanda cyane ndetse akaba anakurikirana amakuru yayo cyane, dore ko akunze no kugaragara mu birori byinshi bitandukanye

4.Aba nibo bahanzi Yannick akunda

Yannick yavuze ko nubwo akunda muzika nyarwanda hari abahanzi akunda cyane imiririmbire yabo, muri abo yavuzemo Riderman, Yvan buravan, Edouce, Jules  Sentore, Young grace, Christopher na Bruce Melody

5.Yannick akunda cyane indirimbo ya Riderman

Burya Yannick nubwo akunda umuziki hari akaririmbo akunda cyane kurusha izindi, iyo ndirimbo ni Amatopito ya Riderman, kuva mu bwana bwe kugeza aho ageze ubu arayikunda cyane, hamwe na Udasikira ya Jules Sentore

6.Yannick akunda kwambara imyenda y’imyeru

Mukunzi Yannick ngo igihe aba yumva yambaye neza n’igihe yambaye imyambaro y’imweru

2-_usengimana_faustinzz

7.Mu minsi mike agiye kurushinga

Yannick n’umukunzi we Joy ngo ntagihe kinini gisigaye kugirango bakore ubukwe, nubwo atavuze itariki y’ubukwe bwabo.

joy

8.Yannick yigize koga muri piscine bamuhisha imyenda ye

Kera akiri mu gihugu cy’u Burundi Yannick n’abandi bana bajyenzi be bigize kujya koga muri Piscine bitemewe maze umuzamu araza abatwara imyenda, barangije koga barayibura bumva bakoze n’ikimwaro.

9.Ubutumwa yakira bw’abakobwa bamubwira ko bamukunda ntiyabubara

Yannick ari mu bakinnyi bakunzwe n’abakobwa cyane ndetse abneshi baranabimwibwirira, gusa ngo ubutumwa yakira ku munsi ntago yabubara kuko ni bwinshi.

10.Yannick atangira gukina umupira iwabo ntibamushyigikira

Kera ngo iyo yajyaga gukina iwabo baramukubitaga ndetse bakanabimubuza gusa ubu ngo nibo bantu afite bamushyigikiye ndetse niyo hagize ikibazo agira barahangayika cyane.

NO COMMENTS

Leave a Reply