Dore ibintu bigaragariza umuntu ko umukunda

Dore ibintu bigaragariza umuntu ko umukunda

| | Yasomwe inshuro 1,110 | Ibitekerezo byatanzwe
0
SHARE

Ni kenshi usanga abahungu bagira ubwoba bwo kuvuga ikibarimo bitewe n’intinyi nyinshi baba bifitemo, gusa hari amarenga (ibintu) wakoresha akaba nk’ikimenyetso cy’urukundo ku muntu ushaka kubyereka.

Image result for how to tell a girl that you love her

Aya marenga umuntu yakoresha ashobora gutuma uwo uri kubyereka atangira kukiyumvamo cyane ndetse akaguha urukundo rw’akaramata.

Image result for how to tell a girl that you love her

Aya namwe mu marenga wakoresha ukabasha kwerekana ko ufitiye urukundo umuntu

1. Impano z’urukundo

Iyo umukunzi wawe umuhaye impano z’urukundo nk’impeta, udukufi, n’izindi mpano nyinshi zishimishije, ibi bishobora uwo ubihaye ko uri mu rukundo

2. Amagambo meza asize Umunyu.

Imvugo nziza nazo ziba zikenewe cyane hagati y’abashaka kujya mu rukundo, ubu kandi ni bumwe mu buryo wakoresha Kumubwira amagambo atandukanye n’ayo wabwira abandi bimwereka ko umukunda, ayo magambo ni nka “ ndagukunda, ufite byinshi usobanura mu buzima bwange, ndagukeneye, na uri umwamikazi w’umutima wange.

3. Utuzina tw’urukundo.

Kugira ngo umwereke ko ari umwihariko ugomba kumwita amazina afite aho ahuriye n’urukundo, kwita umukunzi wawe aya mazina bituma amenya ko umukunda “ Sweet heart, honey, cher, Chuchu, n’ayandi menshi.

4. Kumukora ku mubiri we.

Ubu ni uburyo bwiza cyane buri wese yakabaye akoresha, mu byukuri ntushobora gukora ku muntu utishimira niyo mwaba muri kumwe wirinda ko mwegerana ndetse mukaba mwanahuza imibiri, ari uwo ukunda ntumenya igihe wamukoreyeho. Ushobora kumufata ukuboko,ikiganza ndetse n’ahandi bikamwereka ko Umwishimiye cyane.

5. Kumuha Agaciro ndetse ukamwitaho cyane.

Guha umuntu agaciro biroroshye gusa ntushobora kubikorera umuntu uwari we wese, ahubwo ubikorera uwo wishimira

ibi akaba ari ibintu bimwe na bimwe mu byo wakoresha werekana urukundo.

NO COMMENTS

Leave a Reply